RFL
Kigali

Kigali: Hari kubera inama yiga ku kugeza Interineti mu bice by'isi bitayifite

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:10/06/2024 16:34
0


Kuri uyu wa Mbere i Kigali hahuriye abasaga 1,200 baturutse hirya no hino ku isi bitabiriye inama mpuzamahanga y'iminsi 4 iganirirwamo icyakorwa ngo abasaga kimwe cya 3 cy'abatuye isi batagerwaho na murandasi bayibone kandi mu ndimi bumva neza z'iwabo.



Ni ku nshuro ye ya mbere Umunya Canada Prof. Mathew Adams ageze muri Afrika no mu Rwanda by'umwihariko. Gusa yishimiye uburyo murandasi mu Rwanda yayisanze n'ubwo hari aho avuga yagiye icika uko ajya kure ya Kigali.

"Mu Mujyi wa Kigali hano sinigeze ngira ibibazo byinshi bya murandasi kuko maze iminsi nkoresha telefoni yanjye navanye muri Canada nyihuza na murandasi ya hano kandi igaragara ko yihuta. Gusa uko nakomezaga njya kure ya Kigali ni nako nakomezaga kuyitakaza ariko ahantu hose nabaye muri hoteli yari ihari bihagije."

N’ubwo bimeze gutya, kimwe cya 3 cy'abatuye Isi ntibagerwaho na murandasi ndetse zimwe mu mpamvu batayitabira n'uko ikoresha indimi batumva neza.

Umuyobozi Mukuru w'ihuriro rizahurira mu Rwanda (ICANN) rimaze imyaka 25 Sally Costeron avuga ko muri iyi nama igiye kuba ku nshuro ya 80 abayirimo bazasuzumira hamwe imbogamizi zituma iki gice kingana gutya cy'abatuye isi batagerwaho na murandasi.

Muri iyi nama yitabiriwe n’abagize sosiyete sivile, abashakashatsi, abashoramari, abafata ibyemezo muri Leta n’abandi bo mu ngeri zitandukanye, bazaganira ku mutekano mu ikoranabuhanga, murandasi idaheza kandi ihendukiye buri wese.


Src: RBA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND