Gusoma ibitabo ni kimwe mu bizamura imitekerereze y’umuntu kubera kwigira ku byo asoma kandi ni kimwe mu bikorwa n’ahanga, kuko abanebwe badakunze kurangwa n’uyu muco.
Ikinyabupfura
ni umuco abantu badapfa kwiga bakuze nk'uko babicamo umugani. Kurangwa nacyo ni
bimwe mu byigishwa umwana akiri muto, akarangwa no kubaha abandi nawe yiyubaha,
ndetse akagira indangagaciro na kirazira bimuyobora.
Dore
ibitabo 8 byagufasha kongera ikinyabupfura n’imibereho yaw ikagira umurongo
ngenderwaho:
1.
Atomic
Habit
Igitabo cyiswe Atomic Habit gikubiyemo ubutumwa bukomeye bugenewe buri wese bukaba
bwamubera inzira nshya zo kugera ku nzozi zari zarananiranye.
Ni
igitabo kigaruka ku nzira zo kubyaza umusaruro ibikeya ufite hanyuma bikabyara
ibikorwa by’igihe kirekire. Igitabo cya Atomic Habit kivuga ko umuntu ashobora
guhindura udukosa duto akora bikaganisha ku bisuzo bikomeye.
Iki
gitabo cyanditswe na James Clear, umunyamerika w’umuhanga mu kwandika ibitabo
bizamura imibereho myiza y’abantu, gishyirwa hanze tariki 16 Ukwakira 2018, kiza gishimangira ko impinduka nto ku muntu
zishobora kumuremamo mushya.
2.
Thinking
Fast and Slow
Umwanditsi
Niel Kahneman yanditse iki gitabo agaruka ku buryo abantu bakwiye gutekerezamo.
Yavuze ko abantu bakwiye gutekereza byihuse mu buryo buhoraho, hanyuma bagafata
n’umwanya wo gutekereza ku bintu bitonze mbere yo gufata umwanzuro.
Aha
hazamo kureba kure mu byo ukora byose, ariko umwanzuro ugatekerezwaho habayeho
kwitonda. Asobanura ko gutekereza byihuse bikenewe no kwitondera intekerezo
bikaba bikenewe, gusa kwihuta mu gutekereza bigafasha gufata imyanzuro ihamye
mu gihe kwitonda mu ntekerezo byo biganisha ku guhitamo neza.
Iki
gitabo cyashyizwe hanze 25 Ukwakira 2011.
3.
The
48 Laws of Power
Iki
gitabo cy’agatangaza kigizwe n’amategeko
yanditswemo agaragaza inzira umuntu yacamo akaba umunyembaraga ndetse ikinyabupfura
kibamuyobora mu byo akora. Cynaditswe na Robert Greene umwanditsi w’ibitabo
ukomoka muri Amerika, akaba yandika n’ibindi bijyanye n’inkundo.
Iki
gitabo cyasohotse mu 1998.
4. The Power of Discipline
Iki gitabo kigaruka ku kamaro ko kurangwa n’ikinyabupfura, ingaruka zo kutagitozwa mu bwana ndetse n’uko umuntu yakongera gike afite akaba uwifuzwa na buri wese.Daniel Walter ukomoka muri Canada yashyize
hanze iki gitabo tariki 4 Mata 2020, agaragaza inzira byinshi ku kinyabupfura n’ibikenewe
mu kucyongera ndetse yanditse byinshi byafasha abantu kongera urwego mu
mitekerereze.
5.
The
5 AM Club
Umwanditsi
w’umuhanga, Robert Sharma, ukomoka mu Buhinde niwe wanditse iki gitabo. Uyu mugabo yanditse byinshi birimo guhwitura abantu kubyuka kare kuko yasanze amasaha y’igitondo atanga
umusaruro mwinshi n’umuntu agakora akazi k’umunsi hakiri kare.
Muri
iki gitabo yagarutse kuri bimwe bikwiye kugirwa akamenyero mu muntu nko gukora
imyitozo ngororamubiri, guhora biga no
gutekereza bifatika. Cyashyizwe hanze tariki 4 Ukuboza 2018.
6.
The
Power of now
Ni
igitabo cyanditswe na Erickhart ukomoka muri Budage, gishyirwa hanze tariki 16
Gashyantare 1948. Yanditse akebura abantu guha agaciro igihe bagezemo cyangwa
indagihe barema amahoro muri bo. Yanasobanuye ko benshi bahangayikira ahazaza
batazi bikabicira ibyishimo bari kugira.
Muri
iki gitabo yagaragaje ko igihe ugezemo gifite agaciro kandi ko ukwiye
kugikoresha wishimira ibyo ufite ahubwo ugakoresha imbaraga zawe ugera ku bindi
byinshi.
Source: Times of India
TANGA IGITECYEREZO