Kuba impeshyi y’uyu mwaka igiye kuba ari umuriro byo ntawabishidikanyaho kubera ko umuziki mwiza warateguwe, abahanzi nyarwanda bakora mu nganzo kandi n’ibitaramo birahari.
Kugeza ubu hari indirimbo
zengetse zitezweho gufasha abanyarwanda kuryoherwa n’impeshyi bitewe n’ubuhanga
zikoranwe ndetse n’abazigizemo uruhare. Mu njyana zose, abahanzi nyarwanda
barakaniye bisobanuye ko nta muntu n’umwe uzagira irungu muri iyi mpeshyi.
Mu minsi ishize, nibwo
umuhanzi akaba na Producer Mugisha Robinson wamamaye nka Element Eleéeh yatangaje ko agiye gutangira
gushyira hanze indirimbo zikoze mu njyana ya Afro Gako. Kuri ubu rero yamaze
gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo iri kwigarurira abantu mu buryo
budasanzwe, akaba yarayise ‘Milele.’
Iyi
ndirimbo imaze amasaha 24 gusa igiye ahagaraga, imaze kurebwa n’abarenga
ibihumbi 210 kuri YouTube. Iyi ndirimbo ni nayo iyoboye urutonde rw’indirimbo
zitezweho kwinjiza no gususurutsa abanyarwanda muri iki gihe cy’impeshyi bari
kwinjiramo.
Kuri
uru rutonde kandi, hariho indirimbo zinyuranye zagiye zisohoka mu bihe
bitandukanye kuva uyu mwaka watangira, ariko zikaba zikomeje gutigisa imbuga no
kwigarurira imitima y’abakurikiranira hafi umuziki nyarwanda.
Mu ndirimbo ibihumbi n’ibihumbi
zagiye agahagaraga muri uyu mwaka, InyaRwanda yaguhitiyemo 20 gusa zakwinjiza
neza mu mpeshyi ya 2024:
1. Milele
– Element
2. Jugumila
– DJ Phil Peter ft Chriss Eazy & Kevin Kade
3.
Molomita – Gad ft Nel Ngabo & Kenny Sol
4. Vole
– Christopher Muneza
5. Ni
Danger Remix – Bwiza ft Danny Vumbi
6. Tuliwawelu (We
Outside) Dj Marnaud Feat Kevin Klein & Davydenko
7. Bwe
Bwe Bwe – Bruce The 1st ft Ish Kevin, BullDogg & Kenny K-Shot
8. Miseke
Igoramye – Riderman & BullDogg
9. Siba
– Papa Cyangwe
10. Follow
Me – Shema Tattoo ft Mistaek , Afrique
& Bushali
11. Impamvu – Kivumbi King
12. Hawayu - Yampano
13. Golo
– Passy Kizito
14. Nipe
– Mr. Kagame
15. Mpa
Wowe – Calvin Mbanda
16. On
God - RunUp & Pallaso
17. Ntiwamvamo
– Logan Joe ft Kenny K-Shot
18. Sinabyaye
– Zeo Trap
19. Naragusariye
– Li John ft Pamaa
20. Ndagaswi
– Juni Quickly ft BlueBoy,
Concept, Hollix
TANGA IGITECYEREZO