Kigali

Byari ibihe byiza- Lous and The Yakuza ugezweho mu Bubiligi watangiriye umwaka i Kigali- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/01/2025 9:48
0


Umunyarwandakazi Lous and The Yakuza, ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko atangiriye umwaka mu Rwanda, ari kumwe n’abo mu muryango we. Uyu mukobwa amaze igihe akorera umuziki i Bruxelles mu Bubiligi, ndetse ibihangano bye birumvikana cyane.



Yanditse kuri konti ye ya Instagram, agaragaza ko nta cyiza mu buzima bwe nko kuba yaratangiriye umwaka mu Rwanda ari kumwe n’ababyeyi be, abavandimwe be, ba Sewabo, ba Nyirasenge, abuzukuru n’abandi. Ati “Nicyo cyiza cyambayeho kuri njye.” 

Marie Pierra Kakoma [Lous and the Yakuza] uzwi mu ndirimbo nka ‘’ yavuze umusangiro n’abo mu muryango we wahuje abantu bagera ku 100, ariko hari n’abandi bagera ku 100 ‘batabashije kuboneka kuri uriya munsi, kandi nabakumuye’.

Uyu mukobwa yavuze ko atewe ishema no kuba yaravukiye kandi agakurira muri Afurika ‘no kugira umuryango uri hirya no hino ku Isi’. Ati “Ni umunezero mwinshi kubona ibisekuru byombi bihura, bakaganira nk’aho igihe kitari kugenda’. Yavuze ko ashima Imana ku bw’umuryango yamuhaye.

Lous and the Yakuza akunzwe mu muziki w’abakoresha Igifaransa. Uyu mukobwa mu 2023 yarabiciye biracika nyuma y’uko ku wa 15 Kamena 2023 akoze igitaramo cyabereye mu Busuwisi mu iserukiramuco rya Festi’neuch; ku wa 24 kugeza ku wa Nyakanga 2023 yatanze ibyishimo mu iserukiramuco rya Roskilde Festival ryabereye muri Denmark.

Ku wa 4 Nyakanga 2023 yaririmbye mu iserukiramuco rya Philharmonie de Paris ribera mu Bufaransa mu Mujyi wa Paris. Yagaragaye kandi mu iserukiramuco rya Dour Festival, mu Bubiligi ryabaye hagati ya tariki 12 Nyakanga na 16.

Ubwo yakoraga biriya bitaramo, uyu mukobwa yavuze ko bimwibutsa ibihe bisharira yanyuzemo birimo kurara hanze, mbere y’uko inganzo ye itangira kumutunga.

Yigeze kwandika kuri konti ye ya Instagram, agira ati “Ubuzima ni urugendo rudasanzwe ubwo nageraga hano ngiye kuririmba nahise niyumvisha ko izi ari inzozi nari mfite kuva kera. Nibuka amajoro naraye hanze mu mihanda ubwo nari mfite imyaka 19 ntagira aho mba, ndi inzererezi. Ndara hanze mu Bubiligi.’’

Lous and the Yakuza yamenyekanye cyane mu mpera z’umwaka wa 2019 binyuze mu ndirimbo ‘Dillemme’.

Uyu mukobwa w’imyaka 25 akomoka kuri Se w’Umunya-Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na Nyina w’Umunyarwandakazi.

Aherutse gutorwa nk’umuhanzi w’umwaka mu Bubiligi mu bihembo bya Red Bull Elektropedia Awards 2021, ndetse mu minsi ishize Forbes yamushyize mu rubyiruko rutanga icyizere rutarageza imyaka 30 rukorera i Burayi.

Mu myaka ibiri ishize, uyu mukobwa yashyize umukono ku masezerano yo kurebererwa inyungu n’inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ikomeye ku Isi, Roc Nation y’umuraperi Shawn Corey Carter [Jay-Z].

Icyo gihe yavuze ko ashimishijwe no kuba ari umwe mu bahanzi bafashwa na Label ya Jay-Z, kandi ako atewe ishema n’urugendo yateye mu buzima.

Yavuze ko akunda umuziki wa Jay-Z kandi ko batarahura. Ariko ko yahuye na Jay Brown, inzu y’umuziki ifasha abahanzi ya Roc Nation yashinzwe na Jay-Z ndetse na Jay Brown.

Iyi kompanyi y’umuziki kuva mu 2008 yakoze amazina y’abahanzi bakomeye ku Isi nka Rihanna, Rita Ora n’abandi. Ihabwa kuyobora ibirori bikomeye ku Isi birimo nk’igitaramo cy’umukino wa Super Bowl cyaririmbyemo ibyamamare muri muzika Shakira na Jennifer Lopez n’abandi.

 

Lous and The Yakuza yagaragaje ko yishimiye gutangirira umwaka mu Rwanda nyuma y’igihe kinini

 

Lous and The Yakuza yavuze ko yari kumwe n’abo mu muryango we baranga 100

 

Lous and The Yakuza akomeje kwigarurira imitima ya benshi mu Bubiligi

 

Lous and the Yakuza, ni Umunyarwandakazi uba i Bruxelles mu Bubiligi ukunzwe mu muziki w’abakoresha Igifaransa    

Uyu mukobwa yamamaye binyuze mu ndirimbo zirimo nka ‘Dilemme’







    

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘DIREMME’

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND