Umuririmbyi Rugamba Yverry wamamaye mu muziki nka Yverry, yatangaje ko yatandukanye na Gauchi Priest wari umujyanama we, ni nyuma y’amezi 18 yari ashize ashora mu bikorwa bye n’ibindi byakomeje urugendo rwe rw’umuziki amazemo imyaka irenga 10.
Yverry wamamaye mu ndirimbo zubakiye ku rukundo, ari kumwe na Gauchi yabashije gukora ibihangano byakunzwe mu buryo bukomeye. Nibwo yasohoye indirimbo ‘Njyenyine’ yakoranye na Butera Knowless imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 4, ndetse yakoze n’izindi ndirimbo zirimo nka ‘Over’.
Gauchi kandi yamufashije kuririmbira ku nshuro ye ya mbere muri Canada, ndetse yahakoreye amashusho y’indirimbo yitwa ‘Forever’ iri mu zamutwaye amafaranga menshi, yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Made Beats.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Yverry yavuze ko amasezerano yari afitanye na Gauchi yageze ku musozo, kandi amushimira uruhare yagize mu gihe bari bamaze bakorana.
Yavuze ko amezi 18 yari ashize akorana na Gauchi nk’umujyanama we, kandi ko ibyari mu masezerano byubahirijwe, icyabaye ari ukubahiriza amasezerano nk’uko yavugaga.
Ati “Nibyo twamaze gusoza amasezerano twari dufitanye, ubu igisigaye ni gukomeza ibikorwa byanjye by’umuziki, ndamushimira uko twakoranye n’uruhare yagize.”
Gauchi amaze igihe ari mu ruganda rw’umuziki, ndetse yagiye atera inkunga ibikorwa by’abahanzi benshi barimo n’abakomeye muri iki gihe, n’ubwo bitagiye bivugwa cyane mu itangazamakuru, ahanini bitewe n’uko abikora agamije gushyira itafari rye ku rugendo rw’umuziki w’abanyarwanda.
Uyu mugabo usanzwe ukora ibikorwa by’ubucuruzi byubakiye ku kubaka akagurisha amazu, muri iki gihe yatangiye uburyo bwo gutera inkunga cyangwa se gufasha abahanzi bafite izina, kurizamura ku buryo bamenyekana ku ruhando mpuzamahanga.
Asanzwe ari n’umuhanzi, kuko afite ibihangano byinshi birimo n’indirimbo ‘Madamu’ yakoranye Bruce Melodie. Ndetse, agaragaza ko mu cyumweru kiri imbere azashyira hanze indirimbo, irimo ubutumwa bukangurira cyane cyane abakobwa kwita ku mahitamo bakora mu buzima bwabo.
Gauchi anafatanyije n’abarimo Fireman, Sean Brizzy n’abandi, baherutse gusohora indirimbo ‘Amahitamo’ bakoze mu gihe cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu hagati ya Nyakanga na Kanama 2024. Uyu mugabo anafite ku isoko indirimbo zirimo 'Oya' yakoranye na Eesam, 'Baramujyanye', 'Ikaze', 'Ceza', 'Ndagarutse', 'Free Day' yakoranye na Aime Bluestone n'izindi.
Yverry
yemeje ko yatandukanye na Gauchi nyuma y’amezi 18 ari umujyanama we
Yverry yamamaye cyane binyuze mu ndirimbo zirimo 'Nduwawe', 'Amabanga', 'Mwijuru', 'Umutima', 'Uragiye', 'Nk'uko njya mbirota' n'izindi
Gauchi ari kwitegura gusohora indirimbo ye nshya, izafasha abakunzi be kwinjira neza mu mwaka mushya
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘AMAHITAMO’
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘FOREVER’ YA YVERRY
KANDA HANO UREBE UBWO YVERRY YAJYAGA MURI CANADA ABIFASHIJWEMO NA GAUCHI
TANGA IGITECYEREZO