RFL
Kigali

Ni abanyabwenge! Ibyo wamenya ku bantu bakunda kwivugisha

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:3/06/2024 22:10
1


Mu gihe abantu batekereza ko kwivugisha waba ugenda cyangwa wicaye hamwe bigaragaza ikibazo mu mitekerereze cyangwa bigakunda gukorwa n’abavangiwe mu mutwe, byagaragajwe ko ari ikimeyetso kigaragaza abahanga n’abanyabwenge.



Mu nzira, mu mbaga y’abantu benshi hari igihe babona umuntu uri kwitwara bitandukanye, ukaba wabona yivugisha, agacishamo akazunguza umutwe, abandi bakisetsa, bigatera benshi gutekereza ko yavangiwe cyangwa agiye gusara.

Ni koko abafite ikibazo mu mutwe bakunze kugaragaza iki kimenyetso, gusa abagaragara muri ubu buryo bose si ko baba bavangiwe mu mutwe nk'uko byagarutsweho.

Psych Central yagaragaje byinshi ku bantu bakunze kwivugisha, bagasa n’abafite abo baganiriza kandi wabitegereza ugasanga ari bonyine. 

Bavuga ko burya aba bantu bihariye mu miterere, ku buryo ibyo batekereza bisanze babivuze, rimwe na rimwe bakaba batazi ko bari kubivuga bitewe no kujya kure mu ntekerezo.

Bemeza ko aba bantu, baba bafite intekerezo nyinshi n’imigambi myinshi y’ibyo bifuza gukora byaba byiza cyangwa bibi, ariko kwivugisha bakaba bavuga ko bidakorwa n’abarwayi bo mu mutwe gusa. 

Iki kimenyetso cyatuma umuntu akekwa kuba agiye kurwara mu mutwe igihe avuga ibintu bidahuye, igihe abajijwe cyangwa n’igihe atababijwe akavuga cyane ibintu bitangaza abantu, mbese ntihabeho gutandukanya amagambo.

Ibi byo birasanzwe kuba umuntu yanjya yivugisha ukabona iminwa yinyeganyeza ariko utumva amajwi cyangwa icyo ashaka kuvuga. Iki kinyamakuru kivuga ko kwivugisha bisanzwe mu buzima.

Bati “Aba bantu bivugisha muri ubu buryo bagaragaza ko bari mu ntekerezo zitaboroheye, ariko bari guhangana nazo bashaka umwanzuro n’uko bagera ku ntego bifuza kugeraho. Ibi bijyana no kwiganiriza ku giti cy'umuntu agerageza kubaho mu buryo bunogeye ibyifuzo bye.

Aba bantu bagaragazwa no gusahuranwa igihe cyabo birinda kucyangiza, kuko bitabaye ibyo, bakwiherera bakivugisha cyangwa bagashaka abo baganiriza ku mbamutima zabo. 

Gusa bahitamo gukomeza gukoresha intekerezo zabo n’igihe bari mu bantu badahuje umugambi cyangwa ibiganiro, bo bagakora.

Abahanga nabo bavuga ko, gutinda mu bitekerezo bishobora kwangiza aba bantu igihe bari guhiga imigambi mibisha cyangwa igihe batekereza ibintu bitari byiza ku buzima bwabo. 

Bivugwa ko no gutinda mu ntekerezo n'iyo zaba nziza bishobora gutera guhugirana muri ibyo, umuntu ntiyiyiteho cyangwa agahora mu nzagihe aho kuba mu ndagihe.

Batanga inama bavuga ko bidakwiye kubona umuntu wivugisha ngo umuharabike umwita umurwayi wo mu mutwe kuko aba atekereza anareba kure ibintu atapfa gusobanura, ahubwo ko yaganirizwa mbere yuko izo ntekerezo zimugeza habi, agafashwa gutuza mu mitekerereze.


N'iyo yaba atekereza ibyiza ni byiza kumusaba kubisangiza abandi aho kwivugisha yiha ibitekerezo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MANARIYO PASCAL3 months ago
    NDI MANARIYO PASCAL BAKUNZI NKUNDACANE MURIGISHA IBINTU VYUBWENGE PE!!!! NDASHIMIYE CANE NDI MUBURUNDI IBUJUMBURA





Inyarwanda BACKGROUND