RFL
Kigali

Papa Cyangwe na Zeo Trap baburiwe umwanya! Kamaro yakoze igitaramo kitari ku murongo

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:1/06/2024 9:33
0


Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, muri Car Free Zone mu mujyi wa Kigali habereye igitaramo TikTok Party cyagaragaje imyiteguro iri ku kigero cyo hasi n'ubwo abantu bari benshi.



Nk'uko byari bimaze igihe byamamazwa hirya no hino, kuri uyu wa Gatanu mu Mbuga ngari muri Car Free Zone habereye igitaramo cyari kigamije guhuza abakoresha TikTok bakaramukanya n'abafana babo ndetse bakishimana.

Nyamara uko iki gitaramo cyari cyarateguwe, si uko cyagenze kuko hajemo impinduka nyinshi zituma ibyo abantu bari biteze batabibona.

Ubwo abateguye iki gitaramo baganiraga n'itangazamakuru, bavuze ko kugira ngo amasaha atazabafata bazatangira iki gitaramo mu masaha ya kare kuva saa munani abavanga imiziki bagatangira gususurutsa abantu. 

Nyamara, ku munsi nyiri izina w'igitaramo si uko byagenze kuko byageze saa kumi n'ebyiri batari bafatisha umurongo wo gutangira iki gitaramo.

Iby'uko iki gitaramo cyatangiye gitinze, ntabwo byatunguye abantu cyane ahubwo baje gutegereza bya byamamare bikoresha urubuga rwa TikTok baraheba ndetse na tapi itukura bari kunyuraho bifotoza ibura uyikandagiraho. 

Bamwe mu bari kwitabira iki gitaramo ariko bakaba batabonetse, harimo Jojo Breezy, Shakira Kay, General Benda, Kimenyi Tito, Divine Uwa na Uwera Judy. Abarimo Osimarito, Gasana, Queen Kaliza, Titi Brown na Mr Asap bahanyuze bigendera ku buryo byari bigoye ko hari n'umufana wabo waba wababonye nk'uko bari barabyijejwe.

Ikindi cyatunguye abantu muri iki gitaramo, ni uko abishyuye mu myanya ya VIP yaguraga 10,000Rwf no mu mwanya ya VVIP yari 15,000Rwf, basanze nta byicaro bateguriwe ahubwo bose babyigana nk'abandi bantu basanzwe binjiriye ubuntu.

Ku rubyiniro, nta protocol yari ihari kuko uwashakaga wese yajyaga ku rubyiniro yaba abarimo bavanga imiziki, abashyushyarugamba n'abandi bantu bashakaga guhagarara ku rubyiniro. Byatumye nyiri ugutegura igitaramo asaba abadafite icyo bari gukora ku rubyiniro kumanuka bagakura akavuyo ku rubyiniro.

Ahantu uru rubyiniro rwari rwubatse, byasabaga umuhanzi kuza asesera mu bafana kugira ngo agere ku rubyiniro, byatumaga ahamagarwa hagacaho umwanya kubera intambara yabanzaga kurwana n'abafana be.

Nyamara n'ubwo umuhanzi warwanaga intambara itoroshye kugira ngo agere ku rubyiniro, hari abahanzi bataririmbye nka Zeo Trap wageze ku rubyiniro bagahita bamuzimirizaho ibyuma kuko amasaha yari yageze na Papa Cyangwe utageze ku rubyiniro ariko yari yageze aho iki gitaramo kiri kubera.

Ubwo InyaRwanda yabazaga Kamaro wateguye iki gitaramo impamvu kitagenze neza bamwe mu bahanzi ntibaririmbe, yavuze ko batinze, amasaha umujyi wa Kigali wari wabageneye arabafata bituma babakupira umuriro.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Papa Cyangwe yavuze ko yumiwe bitewe n'uko abateguye igitaramo bamubwiye ko ajya ku rubyiniro saa tanu n'igice mu ijoro akahagera saa tatu n'igice bagahita bahagarika igitaramo saa ine zuzuye kandi ba nyiri igitaramo bari babizi.

Papa Cyangwe yagize ati "Igitaramo bagifunga saa ine kandi nyiri ukugitegura yarambwiye ko nzaririmba saa tanu n'igice? Ubwo se ibyo bintu birumvikana? Bambwiye ko ndaririmba saa tanu n'igice mpagera saa tatu n'igice ubu ndatashye."

Nyamara n'ubwo iki gitaramo wabonaga mu mitegurire kitari ku murongo, abantu baje ku bwinshi ndetse bagerageza no kwishimira bicye bahawe muri byinshi bari barararikiwe. Nk'uko ibitaramo bisanzwe byitabirwa, umubare munini w'abitabiriye iki gitaramo ni urubyiruko.


Zeo Trap yazimirijweho ibyuma akigera ku rubyiniro


Papa Cyangwe yatashye ataririmbye kubera amasaha yabaye macye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND