RFL
Kigali

Shakira Kay yikije ku kuba urukundo rwe na General Benda rushingiye ku nyungu-VIDEO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:30/05/2024 18:41
0


Shakira Kay uri mu bakobwa bari mu bihe byiza mu mwuga wo kubyina, akomeje kuvugwa mu nkuru z’urukundo na General Benda na we uri mu babyinnyi bihagazeho.



Muri iki gihe ibintu byarahindutse, uwavuga ko imihanda y’ibirebana n’urukundo yanyereye ntabwo yaba abeshye kuko hinjiyemo ibintu bidasanzwe.

Mbega benshi barujyamo kuko hari icyo umuntu runaka akurikiye ku wundi. Ibyo ni byo Shakira Kay yabaye nk'ukomozaho, avuga ku nkuru ye na General Benda bakomeje gutigisa imyidagaduro.

Uyu mukobwa aganira na inyaRwanda, yagize ati: ”Twavugaga ko twatandukanye n’ubundi ejo mukatubonana none se watandukana n’umuntu mugakora amashusho?.”

Yashakaga kumvikanisha ko uretse abantu baba bashaka kubigira intambara, urukundo rwe n’uyu musore rushingiye ku nyungu, mbega buri umwe aba azi icyo ategereje ku wundi.

Ku ngingo y'uko bisanze bakundana, yavuze ko hari ibyo batari bari kubona nk'uko babyifuza. Avuga kandi ko bose babyumva kimwe ati: ”Benda ari we wanjye kuko duhuje umwuga turumvikana.”

Shaakira Kay yashimiye General Benda ku ruhare yagize mu mwuga we, ati: ”Yagiye anzamura, yanyeretse uburyo nanjye mbufatiraho.”

Yatakagije uyu musore ati: ”Ikindi agwa neza, ni umuntu w’abantu, arabana, nta mutima mubi mu rukundo, uwo rero ni we wanjye.”

Mu babyinnyi bafashije Kevin Kade gususurutsa abitabiriye umukino wa ½ cy’imikino ya nyuma ya BAL 2024, Shakira Kay yari arimo ndetse yavuze ko ari iby'igiciro kuri we ndetse n'urubyiruko rwose muri rusange ku bw'ibyiza bakomeje guhabwa n'u Rwanda.

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE


Shakira Kay yavuze ko ahuza na General Benda kuko bakora ibintu bimwe mbega bavuga ururimi rumwe mu rukundoShakira Kay na General Benda bakomeje gutigisa imihanda yaba mu mbyino n'inkuru barema z'urudaca Bari mu babyinnyi bari mu bihe byiza mu ruganda rw'imyidagaduro nyarwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND