Kigali

Diane Rwigara yongeye gutanga Kandidatire

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:30/05/2024 15:03
0


Umunyapolitiki Diane Shima Rwigara wifuza kuzahatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2024, yatanze ibyangombwa bisaba kandidatire ye, aba uw’igitsina gore wa mbere utanze kandidatire kuva igikorwa cyo kuzakira cyatangira.



Diane Shima Rwigara, n’ubundi wamenyekanye cyane muri 2017, ubwo yatangaga kandidatire ye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, ariko ikaza kwangwa kuko itari yujuje ibisabwa, yongeye gutanga kandidatire ye none ku wa Kane tariki 30 Gicurasi 2024.

Diane Shima Rwigara yageze ku cyicaro Gikuru cya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, mu masaaha y’agasusuruko kuri uyu wa Gatanu, ari mu modoka igezweho, afungurirwa umuryango n’abari bamuherekeje.

 Impapuro z’uyu munyapolitiki zisaba kandidatire, yazishyikirije Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Hon. Oda Gasinzigwa.

Ibyangombwa byatanzwe na Diane Rwigara, haburagamo bimwe birimo ikigaragaza ko nta bundi bwenegihugu afite cyangwa yaretse ubundi buri ubw’u Rwanda yari afite, ndetse n’icyangombwa cya muganga wemewe.

Gusa Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Hon Oda Gasinzigwa wakiriye ibyangombwa by’uyu munyapolitiki, yamusabye ko yazabitanga ikindi gihe nk’uko byagiye bigenda ku bandi bazana ibyangombwa bituzuye.

Diane Shima Rwigara utaraba umunyapolitiki ufite izina rinini mu Rwanda, abaye umugore wa mbere utanze kandidatire ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, unifuza kuzahatana nk’Umukandida wigenga.

 Aje akurikira abandi batanze kandidatire zabo ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, barimo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame watanze kandidatire ye ku munsi wa mbere ubwo hatangiraga igikorwa cyo kuzakira, tariki 17 Gicurasi 2024, akaba yaratanzwe n’Umuryango RPF-Inkotanyi.

Diane Shima Rwigara ubaye uw’igitsinagore utanze kandidatire mu bifuza kuzahatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu y’uyu mwaka, si ubwa mbere abigerageje, kuko no mu matora ya 2017 yari yayitanze ariko ikaza kwangwa nyuma y’uko bigaragaye ko hari ibyo atari yujije birimo imikono y’abashyigikiye kandidatire ye, ari na we wavuzweho gusinyisha abantu batakiriho.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND