RFL
Kigali

Tanasha Donna agiye gutaramira bwa mbere mu Rwanda afitemo inshuti magara

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:30/05/2024 15:35
0


Tanasha Donna Oketch ugiye kuzuza imyaka 29 agiye gutaramira mu Rwanda aho azakorera ibitaramo bibiri mu kwezi kwa Kamena.



Muri Mata 2024 ni bwo Tanasha Donna yaherukaga kugaragara yahuje urugwiro na Jeannine Noach na Sacha Kate inshuti ze magara afite mu Rwanda.

Mu gihe kitari icya kure uyu mugore wabyaranye na Diamond Platnumz azataramira mu i Kigali mu bitaramo 2 yatumiwemo na The B Hotel na The B Lounge.

Mu kiganiro yagiranye inyaRwanda, umwe mu bayobozi bamutumiye yavuze ko amakuru ari mpamo ati: ”Tanasha twamaze kwemezanya ko yazaza gususurutsa abanyarwanda bamukunda atari bacye.”

Nta makuru menshi yifuje gutangaza ku birebana n'icyo bizaba bisaba kwinjira muri ibi bitaramo byombi, ariko n’ibindi niba haba hari abahanzi cyangwa, abandi bazabitumirwamo.

Gusa igihari ni uko kuwa 21 Kamena 2024 uyu mugore azaba ari muri The B Lounge, kuwa 22 Kamena 2024 akazataramira muri The B Hotel.

Ubusanzwe Tanasha Donna ni umuhanzi n’umunyamideli wabigize umwuga. Yabonye izuba kuwa 07 Nyakanga 1995, akaba ari mu bari n’abategarugori bahiriwe ndetse batunze agatubutse.

Yigeze gukundanaho n’umukinnyi wa filimi wo muri Kenya Nick Mutuma, baza gutandukana muri 2017.

Muri 2018 yatangiye gukundanaho na Diamond Platnumze ndetse urukundo rwabo rwari rufite imbaraga kugeza ubwo rutanze imbuto y’umwana w’umuhungu witwa Naseeb Junior muri 2019.

Muri 2020 aba bombi baje gutandukana, kuva icyo gihe ntiyigeze yongera kwerekana undi mukunzi, gusa umubano we na Diamond Platnumz urakomeye ndetse akundwa na nyina w’uyu muhanzi cyane.Tanasha Donna agiye gutaramira mu Rwanda azaba agezemo bwa mbere nyamara ahafite inshuti magara ntunsige Ibitaramo 2 ni byo bimaze kumenyekana ko uyu mugore azakorera mu Rwanda muri The B Hotel na The B Lounge






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND