RFL
Kigali

Luka Modric yagennye abakinnyi bashobora gutwara Ballon D'or, impaka ziravuka

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:30/05/2024 14:11
0


Umunya Croatia Luca Modric ukinira Real Madrid yavuze ko bagenzi be bakinana muri Real Madrid ari bo Vini Junior, Toni Kross na Jude Bellingham harimo umwe uzatwara Ballon D'or.



Nyuma y'uko Real Madrid yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League ndetse ikanatwara Shampiyona ya Esipanye, umukambwe Luka Modric uyikinira mu kibuga hagati, asanga nta kabuza umukinnyi uzatwara Ballon D'or ya 2024 agomba kuva muri Real Madrid.

Luka Modric w'imyaka 38 y'amavuko yavuze ko Jude Bellingham na Toni Kross bakina mu kibuga hagati muri Real Madrid bo na Vinicius Junior ukina asatira izamu anyuze Ibumoso, ngo harimo umukinnyi umwe ugomba kwegukana Ballon D'or.

Toni Kross we, byaba bishimishije aramutse yegukanye Ballon D'or, kubera uyu ari umwaka yavuze ko ari uwa nyuma ari gukina umupira w'amaguru, ndetse umukino wa nyuma yakiniye kuri Santiago Bernabeu akaba yaramaze gusezera ku bafana.

Nubwo Luca Modric abona Vinicius Junior na Jude Bellingham barimo abakandida beza bo gutwara Ballon D'or, kubwe ngo yagahawe inshuti ye magara Toni Kross.

Kuri Twitter ya Real Madrid niho hatangarijwe amagambo ya Luca Modric.


Luca Modric yagize ati " Ballon D'or? Byanze bikunze izataha muri Real Madrid. Abafite amahirwe ni Jude Bellingham, Vinicius Junior byumwihariko inshuti yange Toni Kross iyegukanye byaba byiza.

Ayo magambo ya Luca Modric akimara gutangazwa kuri Twitter ya Real Madrid, Brahima Diaz nawe ukinira Real Madrid yagiye ahatangirwa ibitekerezo, asubiza ko Jude Bellingham ariwe ukwiriye iyi Ballon D'or.

Brahima Diaz yagize ati "kubwange Ballon D'or ikwiriye Jude Bellingham. Ni umukinnyi wahetse Real Madrid ku bitugu bye mu maza ya mbere, icyo gihe Vinicius Junior ntabwo yari ahari yari yaravunitse.

Gutwara Ballon D'or, ntabwo hazashyingirwa gusa kuko abakinnyi bafashije amakipe bakinira, hazanarebwa ku musaruro bazatanga mu makipe yabo y'ibihugu. 

Jude Bellingham, ahanzwe amaso mu ikipe y'igihugu y' ubwongereza, Ubwo azaba afasha ubwongereza kureba ko bakwegukana Euro 2024 izabera mu Budage. 

Toni Kross nawe imbere y'abafana be, azakinira Ubudage imikino ya nyuma ubwo azarangiza Euro asezera ku mupira w'amaguru, uko azitwara bishobora kuzamuha amahirwe yo gutwara Ballon D'or. 

Vinicius Junior nawe, ategerejwe mu ikipe y'igihugu ya Brazil, aho azaba ari mu mikino ya Copa America. Imyitwarire ya Vini Junior muri Copa America, niyo izagena niba azegukana Ballon D'or. 


Luka Modric yagaragaje ko abakinnyi bakwiriye Ballon D'or ari Toni Kross, Vini na Bellingham 


Imyitwarire ya Toni Kross muri Euro niyo izagena niba azegukana Ballon D'or 


Imyitwarire ya Jude Bellingham muri Euro, ishobora kugira ingaruka ku itangwa rya Ballon D'or 


Vini ategerejwe muri Copa America afasha ikipe y'igihugu ya Brazil 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND