RFL
Kigali

Baryoshya ibirori! Ba MC baca ibintu mu bukwe bwinshi muri Kigali

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:1/06/2024 17:58
1


Mu muco nyarwanda, gushyingiranwa bifatwa nk’umuhango ukomeye cyane ko ari umwe mu minsi iza rimwe mu buzima, ndetse bamwe bagapfa inzozi zo kubikora batazigezeho kuko bucya bwitwa ejo!



By’umwihariko benshi bakunda ibirori byo gushyingiranwa iyo bigeze mu misango ya Kinyarwanda ari na ho umugeni, atangwa ku mugaragaro agahabwa umukwe; baba bagiye gutangirana ubuzima bushya bwo kubaka umuryango wabo uko ari babiri.

Ibi birori akenshi biryoshywa n’abitwa ba-MCs n’abavuga amazina y’Inka mu misango yo gusaba no gukwa umugeni. Aba ni na bo bifashishwa mu gihe cyo kwiyakira ibirori bihumuje. Muri Kigali hari benshi bakunze kwirahirwa kubera uko bayobora ibirori bikaryohera benshi.

InyaRwanda yakusanyije aba-Mcs bakunze kuryoshya ibirori by’ubukwe muri Kigali, mu rwego rwo kubashyigikira no kubateza imbere mu murimo wabo uryohera benshi ndetse no guteza imbere umuco gakondo n'Ururimi rw'Ikinyawanda cyumutse.

Nyuma y'amakuru twakusanyije avuye mu bantu bamwe bakunze kwitabira ububwe, ndetse tukifashisha n’imbuga nkoranyambaga zacu, twaguteguriye iyi nkuru ya bamwe mu bayobora ibirori by’ubukwe, bagezweho muri Kigali, baryohereza benshi.

Uko aba ba-MCs batondetse ntabwo bivuze ko uri imbere ari we ufite amajwi menshi cyangwa uhiga abandi.

MC Matata


Amazina asanzwe yitwa Twizeyimana Jean de Dieu ariko benshi bamuzi nka Mc Matata Jado mu kuyobora ubukwe butandukanye. Ni umusore wavutse ku wa 25 Kanama 1988. Avuka mu bana batatu, akaba uwa kabiri muri bo. Yize ibijyanye na “Administration”.

Avuga ko kuyobora imisango y’ubukwe byaje nyuma yo gutangira akora imivugo. Ati “Kuyobora imisango y’ubukwe ni impano Imana yanyihereye, gusa byatangiye nkora imivugo y’ubukwe birangira nisanze nkora n’ubu-Mc.’’

Amaze kuyobora ibirori birenga 500, hakiyongeraho ibirori by’ibigo bikomeye mu Rwanda harimo n’amabanki.

MC Musare


Ubusanzwe yitwa Niwemfura Ishimwe Bertrand. Avukana n’umwana umwe w’umuhungu, akaba ari we mfura. Yize muri kaminuza mu bijyanye na “Public Relations”. Agaragaza impano ye nk’iyo akomora kuri nyirakuru. 

Ati “Impano yaje kubera nyogokuru. Yajyaga aririmba amazina y'inka ariko nanjye nkaba narabikundaga. Kuba Mc byo nabijemo kuko numvaga ababikora batari kunyemeza mu bijyanye n’imisango (Ikinyarwanda).’’

Amaze imyaka 12 atangiye kuba MC mu bukwe. Yakoze mu bukwe bwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye n’abayobozi bakomeye barimo Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe, Bernard Makuza n’abandi.

Mustapha Kiddo


Uyu mugabo ubusanzwe yitwa Kayitare Mustapha ariko bamwe bamuzi nka Mustapha Kiddo. Yavutse ku wa 20 Kamena 1992. Avukana n’abana batatu nawe wa kane. Iwabo ni abahungu batatu n’umukobwa umwe. Mustapha ni imfura mu muryango we.

Yize amateka, ubukungu n’ubumenyi bw’isi [HEG], n’itangazamakuru by’igihe gito [Short course]. Yavuze ko yatangiye kuyobora ibirori bito mu muryango, akaza kugenda abimenyera kugeza aho yinjiye mu byo mu bukwe.

Ati “Impano yantangiriye mu kuyobora ibirori bito mu muryango no mu nshuti zabaga zakoresheje isabukuru, umubatizo n’ibindi ariko imisango y’ubukwe byaje kubera gukunda ikinyarwanda no kugendana bya hafi n’ababikora nka Ben Nganji n’abandi bavugaga amazina y’inka.’’

Arakomeza ati “Rimwe natashye ubukwe, Mc bishyuye arabura, umuntu wari 'Parrain' abwira abantu ko nabishobora kuko yari anzi cyane, nanjye arabinyumvisha, kuva ubwo rero nahakuye ikindi kiraka.’’

MC Rwamashyo


Mu byangombwa bye handitsemo Mizero David ariko abakunze kwitabira ibirori by’ubukwe bamuzi nka MC Rwamashyo. Yavutse 21 Mutarama 1999. Avuka mu bana umunani akaba uwa kabiri. Yize “Uburezi” mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda.

Avuga ko impano y’imisango ayikomora ku babyeyi be. Ati “Impano yo kuvuga imisango nyikomora ku babyeyi kuko hari ababikoraga, natangiye nkora imivugo nkiri muto, mbyina no mu itotero, ndangije amashuri yisumbuye ni bwo natangiye kujya mu misango.’’

Mu buzima busanzwe ni Umwarimu w’Indimi mu mashuri yisumbuye. Nawe yagiye ayobora ibirori bitandukanye byiganjemo iby’abanyamakuru n’ibindi byamamare.

Mc Imenagitero


MC Imenagitero Moses avuka mu bana 10, akaba ari we mfura. Avuga ko impano y’imisango y'ubukwe yayikomoye kuri sekuru. Ati “Impano nayivanye kuri Sogokuru wanjye, yari Umwiru i Bwami yitwaga Mututsi Murangira Francois.’’

Mu buzima busanzwe ni ‘‘Mobilize Advise’’ wa Sosiyete ikusanya umusanzu w'Umutekano mu Mujyi wa Kigali, akaba n’umunyamakuru ukora Inkera Nyarwanda kuri Flash Tv.

Yayoboye ibirori byinshi by'imisango y'ubukwe birimo ibya ibya Fofo wo muri Seburikoko, Liliane muri Papa Sava, Jackson watangije Redbue JD n’ibindi.

Mc Philos

Nsengeyukuri Jean Damascene uzwi cyane nka Mc Philos, amaze kubaka ibigwi mu kuyobora ibirori by'ubukwe byiganjemo iby’ibyamamare byo mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Yize ibijyanye n’imiti, akaba abifitemo impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza.

N’ubwo yize ibyo ariko ni umuyobozi w’ubukwe mu mihango akenshi ijyanye no gusaba, ndetse afite impano yihariye mu Kinyarwanda cy’umwimerere kandi kidafunguye ku buryo aho yageze benshi bataha bamwirahira

Yatangiye ibijyanye no kuyobora ibirori akiri umunyeshuri ariko adatekereza ko bizagera ku ntera bimaze kumugezaho ubu. Ati “Nabitangiye nkiri muto, niga muri kaminuza nakundaga kuyobora ibirori bito cyane nk’amasabukuru, ibirori by'abanyeshuri n'ibindi.”

Yavuze ko yatangiye gutinyuka kujya imbere y’imbaga ubwo yigaga muri College du Christ Roi y’i Nyanza kuko yasomaga amakuru yo mu Kiliziya. Impano ye yagiye yaguka guhera mu 2010 ariko ayishimangira cyane guhera mu 2013, atangiye kuyobora ubukwe bw'ibyamamare bitandukanye mu Rwanda.

Avuga ko hari abasizi n'abandi afataho icyitegererezo bagiye bamufasha kwagura impano barimo Perezida Kagame, Mgr Aloys Bigirumwami, Alexis Kagame, umusizi Ndanzabera Jean de Dieu, Bamporiki Edouard, Barack Obama n’abandi.

Mu nzozi za Mc Philos harimo kuzashinga ikigo gisigasira umuco, ndetse akaba ari cyo azakora mu masaziro ye. Uyu mugabo avuga ko nibura azashinga iki kigo nagira imyaka 55 kuko ari bwo yumva azaba amaze kunguka byinshi yasangiza abakiri kubyiruka.

Izindi nzozi afite harimo gukora cyane ku buryo azayobora ibirori bikomeye nk'Inama y'igihugu y'Umushyikirano, Rwanda Day n’ibindi biba birimo abayobozi bakuru b’Igihugu. Ubukwe bw'ibyamamare yabayemo MC harimo ubwa Mike Karangwa n'abandi.

Ben Nganji

Bisangwa Nganji Benjamin ni umwe mu baryoshya ibirori by’ubukwe no hanze yabyo. Uyu mugabo azwiho kuba umwe mu bagira ikinyarwanda kiryohera amatwi, kubera asobekeranya amagambo. Nawe ubukwe yacyuje abantu bataha bamwirahira.

Ben Nganji usanzwe ari umuhanzi, umukinnyi wa filime n'umunyamakuru, yamenyekanye biturutse ku byo yise “Inkirigito” amaze imyaka 17 atangije. Abikora mu rwego rwo gutera urwenya.

Ben Nganji ahimba Inkirigito yahereye ku gukora uruhererekane rw’amagambo, yabihuza bigatera umujyo n’injyana imwe ariko amagambo agenda ahindagukira mu nteko z’amazina.

Aha yifashisha umwimerere n’ikibonezamvugo mu rurimi rw’Ikinyarwanda, bigatera gutwenga. Inkirigito ikubiyemo inyigisho za bose yaba bucura na Mukecuru kuko nta n’umwe utisangamo.

Nyirinkindi


Nyirinkindi Ignace ni umusore wamamaye nka ’Mutore cyane’ kubera indirimbo yahimbye ubwo yashyigikiraga Perezida Kagame mu matora y'Umukuru w'Igihugu yo mu 2017. Asanzwe ari umwe mu bahanzi gakondo bakora ibihangano byitsa ku rukundo n’umuco. 

Uretse ibyo kubera Ikinyarwanda nawe akunze kwifashishwa mu birori by’ubukwe bwa benshi baba bashaka ko biryohera ababyitabiriye. Urwenya rwe mu misango y'ubukwe, rutuma abari mu birori bose bizihirwa. 

Ntabwo ari umusore w’imyaka myinshi cyane ko uyu mwaka muri Werurwe ari bwo yujuje 31 y’amavuko. Iyo yivuga, yigaragaza nk’impirimbanyi y’umuco ku buryo ari yo mpamvu ikintu cyose kiwukomozaho, aho kiva kikagera atatana no kukimariramo.

Umusizi Tuyisenge


Uyu mugabo ni umuhanzi akaba n’umusizi. Ubusanzwe yitwa Tuyisenge Olivier. Afite imyaka 29 y’amavuko, akaba amaze kugwiza ibigwi mu kuvuga amazina yo kuyobora imisango y’ubukwe bwa Kinyarwanda.

Tuyisenge yasoje amashuri yisumbuye aho yize ibijyanye n’Imibare, Ubugenge n’Ibinyabutabire [MPC], ibyo guhanga avuga ko ari impano yavukanye ariko atangira kuyivumbura ubwo yigaga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza.

Yatangiye kwitabira amarushanwa ahuza abanyeshuri ndetse yitwara neza afata umwanzuro wo kubikora nk’umwuga mu mwaka wa 2012, azibukira ibindi byose yumvaga azakesha imibereho.

Amafaranga ya mbere yashyize mu mufuka ni ibihumbi 10 Frw yishyuwe n’umuntu wari inshuti ye wakoze ubukwe akamuha ikiraka cyo kuvuga amazina y’inka. Tuyisenge avuga ko mu ntangiriro ababyeyi batiyumvishaga ko ubuhanzi yari atangiye nk’umwuga bwashoboraga kumutunga.

Ntabwo bisanzwe kubona umusore w’imyaka 18 [icyo gihe niyo yari afite] avuga Ikinyarwanda cy’umwimerere gikoreshwa mu misango y’ubukwe. Ibi byabanje kuba imbogamizi kuri we kuko hari ababanzaga kumusuzugura kuko bakekaga ko ntabyo yabasha.

Ati “Nk’iyo umuntu namubwira ga nti ‘ubukwe bwawe nabuyobora’, yarambazaga ati ‘ubu se wowe ubukwe bwanjye wabuyobora ufite imyaka ingahe? Akakubaza ati ‘ese uzi Ikinyarwanda ku buryo wayobora ubukwe bwanjye? Ni imbogamizi y’imyumvire muri rusange."

Tuyisenge Olivier atuye mu Mujyi wa Kigali, inzu abamo ni iyo akodesha n’ibindi byose akenera ni we ubyishakaho kandi nta handi abikura hatari mu mpano ye.

Kuri we ngo biragoye kumuha akazi kamuhemba ku kwezi, kuko mu gihe hari abahembwa ibihumbi 150 Frw nyuma y’iminsi 30 we ashobora kuyakorera umunsi umwe yayoboye ubukwe, akanavuga amazina y’inka.

Tuyisenge Olivier avuga ko mu nzozi ze harimo kubaka ikigo ndangamuco ahazajya habera ibitaramo by’umuco, hakanigishirizwa ibijyanye na wo.

MC Gitego


Uyu musore ubusanzwe yitwa Gitego Karim ariko akunze gukoresha amazina ya Mc Gitego. Yavutse ku wa 10 Mata 1988. Avuka mu bana bane, akaba ri we mfura. Mu mashuri yisumbuye yize indimi n’ubuvanganzo, muri kaminuza yiga Itangazamakuru.

Avuga ko impano yo kuyobora ibirori yayikuranye kuva kera akiri umwana. Ati “Impano yaje kubera ko n’ubundi ahanini n kuva kera mbyiruka nisanze nyobora ibirori bitandukanye impano yakuyobora imisango ni bangenzi banjye bayimbonyemo.’’

Arongera ati “Nyuma naje guhabwa amahirwe yo kuyobora ubukwe igihe kimwe uwo munsi narishimiwe, nahise mpakura nibiraka bibiri by’abantu bishimiye uburyo nari maze kubikora.’’

Gitego ni umunyamakuru kuri Televiziyo y’u Rwanda mu biganiro by’imyidagaduro.

Rwanamiza



Uyu mugabo ubusanzwe yitwa Harorimana Emmanuel ariko azwi na bamwe ku mazina ya Rwanamiza Emma. Yavukiye i Kigali - Kacyiru. Avuka mu bana umunani, akaba ari uwa karindwi. Yize Mécanique Générale, nyuma yiga umuziki muri Kigali Music School.

Yatangiye kuyobora imisango mu bukwe n’ibindi birori bibuherekeza nyuma yo kuba umuhanzi Gakondo. Ubusanzwe acuranga Inanga mu bukwe akavuga n'amazina y’inka.

Ati “Kuba muri byo igihe kirekire, naje kwisanga ndi M.C kuko nabanaga nabo cyane duhura hirya hino mu birori umunsi umwe mu bukwe nari nagiye kuririmbamo, M.C bari bashatse yarabuze mbiyobora gutyo, nsoje abantu baranshima cyane bambwira ko mbizi cyane nuko nabikomeje.”

Murwanashyaka Eva



Uyu mugabo ubusanzwe yitwa Murwanashyaka Evariste. Yize ibaruramari mu mashuri yisumbuye, mu gihe muri Kaminuza yize ibijyanye n’Amategeko.

Kuva mu mashuri yisumbuye yakunze kugaragara mu matorero abyina bya kinyarwanda akanayobora ibirori, ari na byo byagiye bikumukundisha umuco kugeza aho atangiye kuba umwe mu bayobora ibirori byiganjemo n’ibiherekeza kurushinga.

Akundirwa ikinyarwanda kidafunguye, no kuvuga ashize amanga binyura benshi baba bamwitabaje.

Fiston Félix Habineza


Fiston Félix Habineza ni umwe muri ba Mcs bayobora ibirori bitandukanye muri Kigali kandi ukundwa na benshi. Uyu musore ubusanzwe ni umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, mu gisata cy’amakuru.

Uvuze abayobora ibirori bitandukanye ukamwibagirwa waba wibeshye. Uyu musore yavutse mu 1990 ahitwa i Rwamatamu ubu ni muri Nyamasheke, avuka mu bana batandatu. Yize itangazamakuru n’itumanaho, ariko mu yisumbuye yize Ubwubatsi. 

Avuga ko iyi mpano yagiye yaguka gahoro gahoro. Ati “Impano rero yaje gahoro gahoro, gukunda umuco nyarwanda, gukunda gushyenga no gutarama nakuriyemo nibyo byatumye kenshi bansaba gufasha muri iki gikorwa.’’

Uyu musore avuga ko atabikora kubera amaramuko ahubwo ari ukubera kubikunda. Yayoboye ibirori bitandukanye birimo abakomeye yaba abazwi nk’abanyamakuru n’abahanzi, ndetse ayobora gahunda mu bitaramo gakondo.

Julius Chita


Uyu mugabo asanzwe ari umunyamakuru akaba n’umunyarwenya. Amazina ye asanzwe ni Jules William Niyitegeka ariko amaze kumenyekana nka Julius Chita. Ni umugabo wa Batamuriza Yvette barushinze mu 2021 mu gihe bari bamaze imyaka itatu bakundana.

Chita yatangiye kumenyekana akora kuri Televiziyo zirimo Contact Tv aho yagaragazaga impano yo kwigana amajwi y’ibyamamare bitandukanye. Nyuma yaje kwinjira mu byo kuyobora ubukwe, nabyo bitangira kumuhira cyane ko bwinshi mu bukwe bw’ibyamamare akunze kwifashishwa. Chita ni we washinze shene ya YouTube yitwa Chita Magic Tv.

MC Gatete

Gatete Jean Claude ni umugabo wubatse ukoresha izina rya MC Gatete mu birori akunze kugaragaramo. Ni umwe mu banyarwenya bamaze kwamamara mu kuyobora ibirori byiganjemo ubukwe no kuvuga amazina y’inka.

Avuga ko yabitangiye bikino ubwo uwari Meya wa Nyamagabe Munyantwali Alphonse yamwumvise avuga umuvugo ari ku muhanda, agatangira kumutumira gutyo mu birori bitandukanye.

MC Gatete yavukiye mu Karere ka Nyamagabe aho bita i Nzega mu 1990. Mu 1994 yaburanye n’ababyeyi ye bituma arererwa mu kigo cy’imfubyi mu Mujyi wa Kigali.

Avuga ko uretse kuba Imana yaramuhaye impano yo gusetsa, ashaka umwanya akanasoma ibitabo bya ba Rugamba Sipiriyani na Alexis Kagame mu rwego kwihugura no kurushaho kunoza imvugo iboneye y’Ikinyarwanda.

MC Gatete avuga ko akazi akora katagira amafaranga azwi ahubwo buri wese atanga akurikije uko yishimye cyangwa amukunda, hakaba n’abantu bamugenera bitewe n’ubushobozi bwabo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dushany 4 months ago
    Mwibagiwe Fils Rwirima ni MC mwiza pe . Arusha benshi aha





Inyarwanda BACKGROUND