RFL
Kigali

Bruce Melodie na Element bataramiye mu Bwongereza, bagaragaye bahuje urugwiro na Awilo Longomba

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:26/05/2024 15:53
0


Nk'uko byari biteganijwe Bruce Melodie na Element bafatanije gususurutsa abitabiriye ibitaramo bya Shady Mixtape Party ku munsi wa mbere aho bafatanije n’abarimo Awilo Longomba.



Ku mugoroba wa tariki 25 Gicurasi 2024 mu Bwongereza ku mucanga wa Hoteli ya Berwick Monor iherereye  muri London hari hateraniye ibihumbi by’abakunzi b’umuziki.

Bruce Melodie na Element bahagarariye u Rwanda neza baririmba ibihangano byabo bitandukanye byumwihariko Fou De Toi bahuriyemo.

Nyuma kandi ubwo bari mu rwambariro bagaragaye bahuje urugwiro n’abahanzi biganjemo abo muri Uganda batumiwe muri ibi bitaramo hamwe n’umunyabigwi umaze ibinyacumi bisaga 4 mu muziki, Awilo Longomba.

Bumvikanye bafatanya kuririmba zimwe mu ndirimbo ziri mu kirimi cya Uganda.

 Biteganijwe ko ku wa 26 Gicurasi 2024 ibi bitaramo bikomeza ari nabwo bishyirwaho akadomo keretse babaye batunguranye ku munsi wa Kabiri ariko kuri gahunda ibitaramo bari bahafite byarangiye.

Mu bahanzi bandi bataramanye ku munsi wa mbere na Bruce Melodie na Element harimo Awilo Longomba, Zex Bilangilangi, John Blaq, official Samantha na Sizza man.

Umunsi wa Kabiri hategerejwe Alien Skin, Spice Diana, Vjoj, Don MC, Azawi, Mudra, Loca1, Guvnor Arace, Dvn n'abandi.

Awilo Longomba yahuje urugwiro n’abahanzi barimo Bruce Melodie na Element

Bruce Melodie na Element bafatanije kuririmba Fou De Toi iri mu zigezweho mu Karere Urutonde rw'abahanzi bose bataramye ku munsi wa mbere w'ibitaramo byatumiwemo Bruce MelodieAbahanzi bose bazaririmba muri Shady Mixtape Party mu Bwongereza biganjemo abo muri Uganda 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND