Nk'uko byari biteganijwe Bruce Melodie na Element bafatanije gususurutsa abitabiriye ibitaramo bya Shady Mixtape Party ku munsi wa mbere aho bafatanije n’abarimo Awilo Longomba.
Ku mugoroba wa tariki 25 Gicurasi 2024 mu Bwongereza ku
mucanga wa Hoteli ya Berwick Monor iherereye muri London hari hateraniye ibihumbi by’abakunzi
b’umuziki.
Bruce Melodie na Element bahagarariye u Rwanda neza baririmba
ibihangano byabo bitandukanye byumwihariko Fou De Toi bahuriyemo.
Nyuma kandi ubwo bari mu rwambariro bagaragaye bahuje
urugwiro n’abahanzi biganjemo abo muri Uganda batumiwe muri ibi bitaramo hamwe
n’umunyabigwi umaze ibinyacumi bisaga 4 mu muziki, Awilo Longomba.
Bumvikanye bafatanya kuririmba zimwe mu ndirimbo ziri mu kirimi cya Uganda.
Biteganijwe ko ku wa 26 Gicurasi 2024 ibi bitaramo bikomeza ari nabwo bishyirwaho akadomo keretse babaye batunguranye ku munsi wa Kabiri ariko kuri gahunda ibitaramo bari bahafite byarangiye.
Mu bahanzi bandi bataramanye ku munsi wa mbere na Bruce
Melodie na Element harimo Awilo Longomba, Zex Bilangilangi, John Blaq, official
Samantha na Sizza man.
Umunsi wa Kabiri hategerejwe Alien Skin, Spice Diana,
Vjoj, Don MC, Azawi, Mudra, Loca1, Guvnor Arace, Dvn n'abandi.
Awilo Longomba yahuje
urugwiro n’abahanzi barimo Bruce Melodie na Element
Bruce Melodie na Element
bafatanije kuririmba Fou De Toi iri mu zigezweho mu Karere Urutonde rw'abahanzi bose bataramye ku munsi wa mbere w'ibitaramo byatumiwemo Bruce Melodie
Abahanzi bose bazaririmba muri Shady Mixtape Party mu Bwongereza biganjemo abo muri Uganda
TANGA IGITECYEREZO