RFL
Kigali

Giraye Jean wamamaye nka T Rock yagarukanye imbaraga mu muziki - VIDEO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:25/05/2024 22:20
0


Umuririmbyi Giraye Jean wamamaye mu muziki ku izina rya T-Rock ariko ubu ukoresha amazina ya Joni Boy cyangwa se Jonib, yashyize hanze Extended Play [EP] nshya ndetse atangaza ko agarukanye imbaraga zirushijeho.



Iyi EP nshya yayise “Password’’ ikaba igizwe n’indirimbo eshanu z’urukundo. Indirimbo ziri kuri iyi EP zibanda ku buzima busanzwe ku bantu bakundana, kuva ku bakirambagizanya, ku bashakanye ndetse n’inkuru z’agahinda zibaho mu rukundo.

Yakozweho n’aba producers benshi bakomeye barimo Richi X5 na Adam Chamwigo babarizwa i Burayi muri Suède aho uyu musore atuye, anakoranamo nabo muri Label yitwa Kalecha Records yasinyemo akaba ari nayo iri inyuma y’uyu mushinga n’ibindi ateganya.

Mu bandi ba Producers bayikozeho harimo Julesce Popiyeeh, Bob pro, Santana Sauce, Hubbie, To The Hit, Muriro na Jiji Seven nawe ubarizwa muri Suede. Amashusho yafashwe na Lars Bergbom ndetse na Carl Olsson babarizwa muri sosiyete yitwa Lucy films.

T-Rock agaranira na InyaRwanda yabajijwe impamvu yamaze igihe kinini nta ndirimbo nshya, avuga ko yari ahugiye mu bindi byinshi ariko ashaka n’abantu bamufasha gukora umuziki mu buryo bw’umwuga. Ati: “Nari maze igihe ntakora umuziki ariko ubu ndagarutse kandi ngarukanye imbaraga zirushijeho.”

T-Rock Johnny Boy cyangwa se Jonib afite imyaka 29. Yatangiye umuziki mu mwaka wa 2014. Mu ndirimbo yakoze harimo ‘Mu mutwe’ yakoranye na Bruce Melodie, ‘Zanirindi’, ‘Ku izima’, ‘Amerika’, ‘Nimba Padiri’ yasubiranyemo na Bulldogg n’izindi.Uyu musore yagarutse nyuma y'igihe kinini atavugwa mu muziki

REBA ZIMWE MU NDIRIMBO ZIGIZE IYI EP YE NSHYA








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND