Korali Rehoboth, y'abaririmbyi bakorera umurimo w’Imana mu Karere ka Rubavu, mu itorero rya ADEPR Mbugangari, bakoze ivugabutumwa mu Rwanda no muri DR Congo, bakoze mu nganzo bahamya ko batazahwema kuririmba ineza y'Umwami wabo yabagiriye.
"Sinzahwema kuririmba ineza y'Umwami wanjye yangiriye, mbwire bose urukundo rwe ruhebuje namamaze imbabazi ze n'ubuntu bwe. Uwiteka yambereye Umwungeri mwiza, mu bikomeye ansubizamo intege." Rehoboth Choir mu ndirimbo nshya bise "Sinzahwema".
Rehoboth Choir yatangiye ivugabutumwa mu 1998. Ifite amateka akomeye mu murimo w’Imana, uko imyaka yagiye ihita indi igataha, yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo; Humura, Tuzaruhuka, Nzahora ngushima, Yorodani, Yohana n’izindi.
Ni imwe muri korali zihembura imitima ya benshi dore ko indirimbo zayo zamenyekanye cyane inyinshi zakozwe mu myaka itanu yatambutse kugeza muri iki gihe. Bakorera umurimo w’Imana ahantu hose itumiwe, gusa bashikamye ku itorero rya ADEPR Mbugangari.
Ni korari imaze gukora Album 3 ari zo: "Impano z'Imana" igizwe n'Indirimbo cumi, "Ibyiringiro" igizwe n'Indirimbo cumi n'imwe (11) ndetse na "Izere Yesu" igizwe n'Indirimbo 6 kandi ikaba yiteguye kuzishyira hanze muri uyu mwaka nk'uko yabitangarije InyaRwanda.
Rehoboth choir yateguje cyo kumurika Album yabo ya 3
TANGA IGITECYEREZO