RFL
Kigali

Israel Mbonyi yahigitse Meddy ku mwanya wa mbere mu bakurikirwa kuri Youtube

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/10/2024 10:16
0


Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yicaye ku ntebe y’umuhanzi wa mbere mu Rwanda ukurikirwa n’umubare munini ku muyoboro wa Youtube ahigitse Ngabo Médard Jobert [Meddy] wari umaze igihe yicaye kuri uyu mwanya.



Meddy yari amaze igihe kinini ari kuri uyu mwanya ahanini biturutse ku bihangano bye byaciye agahigo mu bihe bitandukanye. Ariko kandi amaze igihe yinjiye mu ivugabutumwa, ashyira ku ruhande iby’indirimbo za’ Secular’.

Imibare igaragaza ko Israel Mbonyi akurikirwa n’abantu Miliyoni 1.44 ku muyoboro we wa Youtube, wafunguwe ku wa 6 Gashyantare 2012. Bivuze ko imyaka 12 irashize yeguriye ubuzima bwe Kristo, binyuze mu bihangano bihamagarira abatuye Isi kurangamira ingoma y’Ijuru.

Amaze gushyira kuri Youtube ye ibihangano 67, birimo indirimbo zigize Album ye, ibitaramo yagiye akora mu bihe bitandukanye n’ibindi. Ibi byose bimaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni 268.

Shene ye yayandikishije mu gihugu cya Kenya. Ndetse, amakuru avuga ko umubare munini w’abantu bareba ibihangano bye batuye muri kiriya gihugu.

Israel Mbonyi ageze ku mwanya wa mbere abicyesha kuba muri iki gihe yarashyize imbere gukora ibihangano byubakiye ku rurimi rw’Igiswahili.

Ikindi kandi muri iki gihe yashyize hanze indirimbo nyinshi, akora n’ibitaramo bigera ku mubare munini bitandukanye na mugenzi we Meddy.

Kugeza ubu, Meddy yageze ku mwanya wa Kabiri aho akurikirwa n’abantu Miliyoni 1.43. Umuyoboro we wa Youtube yawufunguye ku wa 17 Gicurasi 2013.

Ushingiye ku makuru atangwa na Youtube ye bigaragara ko yayandikishije muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni mu gihe amaze gushyiraho ibihangano 63, bimaze kurebwa n’abantu Miliyoni 284.

Ibihangano bya Israel Mbonyi bimaze kurebwa n’abantu 268,680,303, ni mu gihe Meddy bimaze kurebwa n’abantu 284,341,593. Bivuze ko harimo ikinyuranyo cy’abantu 240,248,710. Bisobanuye ko ibihangano bya Meddy byarebwe n'umubare munini kuruta ibya Israel Mbinyi.

Meddy aherutse gusohora indirimbo ‘Niyo Ndirimbo’ yakoranye na Adrien Misigaro imaze amezi icyenda, ni mu gihe Israel Mbonyi aherutse gusohora indirimbo ‘Kaa Nani’, yasohotse ku wa 2 Ukwakira 2024.

Muri iki gihe Meddy ari kwitegura gukorera ibitaramo muri Canada bizaba mu Ukuboza 2024, ndetse no muri Gashyantare 2025. Ni mu gihe Israel Mbonyi ari kwitegura gukorera ibitaramo muri Tanzania, muri Afurika y’Epfo n’ahandi.

Israel Mbonyi umaze imyaka 12 ari mu muziki yicaye ku ntebe y’umuhanzi wa mbere ufite aba ‘Subscribers’ benshi ku rubuga rwa Youtube

Meddy yageze ku mwanya wa kabiri nyuma y’igihe ayoboye abandi kuri Youtube


Korali Ambassadors of Christ yo mu Itorero ry'Abadivantisti b'umunsi wa karindwi, iri ku mwanya wa Gatatu, aho ikurikirwa n’abantu Miliyoni 1.28



KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘KAA NANI’ YA ISRAEL MBONYI


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NIYO NDIRIMBO’ YA MEDDY NA ADRIEN MISIGARO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND