Abafana bazajya binjira ku mikino imwe n'imwe yakiriwe na Rayon Sports bagiye kujya bakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga binyuze ku ikarita izwi nka Tap&Go.
Kuri uyu wa Kkane ni bwo ikipe ya Rayon Sports yasinye amasezerano mashya n’umufatanyabikorwa mushya ari we Tap & Go.
Muri aya amasezerano bivugwa ko Rayon Sports izajya ihabwa Miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda harimo ibintu bitandukanye, aho iyi kipe y’abagabo n'iy’abagore izajya yambara ikirango cya Tap&Go ku maboko y’imyenda, ikajya ibamamaza ku mbuga nkoranyambaga zayo ndetse no ku mikino bakiriye hakazajya haba hari ibyapa byayo.
Usibye ibi kandi Tap&Go izakorera amakarita abanyamuryango ba Rayon Sports, amakarita y’itike y’umwaka ndetse n'ayo abashaka kureba imikino yayo imwe n’imwe bazajya bakoresha binjira, aho bazajya bayakoza ku miryango y’ikoranabuhanga (electronic gate) amafaranga akavaho ubundi bakemererwa kwinjira.
Umunyamabanga w’iyi kipe, Namenye Patrick, abisobanura yavuze ko ku ikubitiro amakarita ya Tap& Go azatangirira gukorerwa ku mikino ya gishuti no hagati muri shampiyona izajya iba yakiriwe na Rayon Sports irimo nk'uwo bakina kuri ‘Rayon Sports Day’ kuko yo baba bayifiteho uburengazira 100%.
Yakomeje avuga ko ari n’uburyo bwiza bwo kugira ngo bereke abantu ko bashobora gukora ibintu byiza, byorohereza umukunzi ugiye kureba umukino yoroherwa no kwinjira kuri sitade atabanje kugorwa n’imirongo miremire ndetse n’akavuyo kaba kari kuma gate.
Ku kibazo cy'ahatari Imiryango y’ikoranabuhanga (electronic gate), Namenye Patrick yavuze ko aho itari nko kuri Kigali Pele Stadium bazagenda bayihashyira.
Rayon Sports yasinyanye amasezerano y'ubufatanye na Tap&Go
TANGA IGITECYEREZO