Mu Ugushyingo 2024, ubwo Ruben Amorim yajyaga gutoza ikipe ya Manchester United, yasimbuwe na João Pereira muri Sporting Clube de Portugal.
Kuri ubu Sporting Lisbon yamaze gutangaza ko yirukanye João Pereira, wari wasimbuye Ruben Amorim muri uku Ugushyingo 2024, nyuma y'uko Amorim yari yimukiye muri Manchester United. Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’igihe gito Pereira atoza iyi kipe, ariko umusaruro ntiwahura n’ibyo abafana bamushakamo.
Nta gihe kinini giciyemo João
Pereira atoza Sporting Clube de Portugal, ariko yamaze kwirukanwa kubera umusaruro
muke yatangaga mu ikipe, kuko yari iri gutsindwa bikomeye nyuma yo
gutandukana na Ruben Amorim.
Mu itangazo ryashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za Sporting, iyi kipe yatangaje ko yirukanye umutoza João Pereira, wasimbuye Ruben Amorim.
Sporting yashimiye Pereira ku mbaraga yashyize mu
ikipe, ariko amakuru atangwa na Fabrizio Romano avuga ko Rui Borges azahita
ashyirwaho nk’umutoza mushya mu gihe gito agasimbura Joao Pereira.
João Pereira, mu gihe cye gito nk’umutoza,
yabashije gutsinda imikino ibiri gusa mu mikino umunani yakinnye nk'umutoza wa
Sporting. Joao Pereira agifata iyi kipe yatakaje umwanya wa mbere muri
shampiyona, ubu iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 37 nyuma y'imikino 15.
Joao Pereira wari wasimbuye Ruben Amorim muri Sporting yamaze kwirukanwa
Pereira yirukanwe atamaze kabiri mu ikipe
TANGA IGITECYEREZO