Kigali

NBA: Jimmy Butler mu nziza zo gutandukana na Miami Heat

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:26/12/2024 13:42
0


Umukinnyi ukomeye wa watowe inshuro esheshatu mu ikipe ya NBA All-Star, Jimmy Butler, aravugwaho kuba ateganya kuva muri Miami Heat.



Aya makuru yateje impagarara mu bafana ba Miami Heat, bitewe n’uruhare rw’uyu mukinnyi mu kuba ikipe yarageze ku rwego rwo hejuru mu myaka ishize ndetse ikagera mu mikino ya nyuma ya NBA Playoffs 2023.

Nk'uko ESPN ibitangaza, Butler w'imyaka 35 ntiyigeze asaba ku mugaragaro ko yagurishwa. Ariko, bivugwa ko afite umugambi ukomeye wo kuva muri Miami Heat mbere y'itariki ya 6 Gashyantare 2025, itariki ya nyuma yo kugura no kugurisha abakinnyi muri NBA. Amakuru y’uko Miami Heat iteganya kuganira n’andi makipe kuri Butler yatumye benshi batangira kwibaza ku hazaza ha Butler n’ah’iyi kipe.

Butler, wahawe miliyoni 49 z’amadolari muri uyu mwaka wa shampiyona, afite amahitamo yo kongera gukinira Miami mu mwaka wa 2025-2026, aho yakwinjiza miliyoni 52 z’amadolari. Nyamara, ibiganiro byo kongera amasezerano ye byapfubye mu mpeshyi ishize, ibintu bivugwa ko byaba biri mu bituma yifuza kugenda.

Butler yageze muri Miami mu mwaka wa 2019, kandi yahise ahinduka inkingi ya mwamba ya Miami Heat. Inshuro ebyiri, yayifashije kugera ku mikino ya nyuma ya NBA Finals (2020 na 2023), ndetse yongeye kuyifasha kugera ku mikino ya nyuma y’icyiciro cy’Uburasirazuba (Eastern Conference Finals).

Muri uyu mwaka wa shampiyona, Butler ari gutsinda amanota 18.5 ku mukino, rebounds 5.8, akanatanga imipira ivamo amanota 4.9. Ibi bituma aguma ku rwego rwo hejuru mu bakinnyi ba NBA, cyane cyane mu gihe cy’imikino ya nyuma (playoffs), aho amaze kuyitabira inshuro 12 mu myaka 13 akina muri NBA.

Nta gushidikanya, Jimmy Butler azwiho kuba ari umukinnyi w’umuhanga, wagaruye Miami Heat mu mwanya w’icyubahiro muri NBA. Kuba ashobora kugenda, ni igihombo gikomeye ku ikipe, cyane cyane ku gihe ikipe itegerejweho kwitwara neza mu mwaka wa shampiyona wa 2024-2025.

Ku rundi ruhande, kuba Miami Heat ivuga ko yiteguye kuganira n’andi makipe ku bijyanye no kugurisha Butler bishobora kuyifasha  gushaka abakinnyi bakiri bato, cyangwa kubona undi mukinnyi w’umuhanga ushobora gusimbura Jimmy Butler.

Abakunda Miami Heat barasaba ko ikipe yasubira ku meza y’ibiganiro na Butler, kugira ngo bashake kumvikana mbere y'uko yerekeza mu yindi kipe. Ibi byarinda ikipe igihombo cyo gutakaza umukinnyi w'imena kandi ikarushaho gusigasira icyizere mu bafana bayo.Jimmy Bulter ari mu nzira yo gutandukana na Miami Heat ikipe ikomeye muri NBA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND