Kigali

Minisiteri ya Siporo yashimiye amakipe yatwaye ibikombe mu mikino Nyafurika y’abakozi

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:26/12/2024 8:33
0


Minisiteri ya Siporo, yashimiye amakipe yegukanye ibikombe bine mu mikino Nyafurika y’Abakozi iherutse kubera i Dakar muri Sénégal, amakipe hafi ya yose yo mu Rwanda akiharira imyanya myiza.



Guhera tariki ya 18 kugeza ku ya 22 Ukuboza 2024, mu Mujyi wa Dakar muri Sénégal habereye imikino Nyafurika y’Abakozi, izwi nka OSTA 2024. Aya marushanwa, ahuza ibigo bitandukanye byitwaye neza mu mikino mu bihugu byabyo, yabaye amahirwe yihariye ku Rwanda, aho rwagize amakipe yegukanye ibikombe bine.

Amakipe y’u Rwanda yitwaye neza mu byiciro bikurikira, Umupira w’amaguru, Ikipe ya Immigration yegukanye igikombe. Volleyball y’abagabo, Ikipe ya Immigration nayo yabaye indashyikirwa. Basketball y’abagore, Ikipe ya Immigration yongeye guhesha igihugu ishema. Volleyball y’abagore, Ikipe ya RRA yitwaye neza, yegukana igikombe cy’icyiciro cy’abagore.

Ibi byatumye u Rwanda rwandika amateka muri aya marushanwa, rugaragaza ubushobozi bwo guhatana ku rwego mpuzamahanga.

Minisiteri ya Siporo yagaragaje ishimwe rikomeye ku makipe yitwaye neza, maze ibicishije ku rukuta rwayo rwa X, igira iti: “Mwarakoze cyane guhagararira neza Igihugu mukagihesha ishema. Amakipe yahagarariye u Rwanda mu irushanwa ryo ku rwego rwa Afurika mu mikino ihuza Abakozi [OSTA 2024] yabereye i Dakar muri Sénégal, yitwaye neza.”

Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire, nawe yashimangiye ko siporo mu bakozi igomba gutuma u Rwanda ruba icyitegererezo, Ati: " Siporo mu bakozi ba leta, ibigo by'abikorera, ndetse n'abakorera sosete Civile ni ingenzi kandi irimo n'amahirwe yo guhatana tukazana intsinzi mu Rwanda. Intego ni uko u rwanda ruba icyitegererezo muri Siporo kandi tukayibyaza amahirwe y'iterambere.

Aya magambo yashimangiye uruhare rw’aya makipe mu guhesha u Rwanda icyubahiro no kuganisha siporo nyarwanda ku rwego rwo hejuru.

Uretse kwegukana ibikombe, aya makipe yahise akatisha itike yo kuzitabira imikino itaha izabera i Alger muri Algérie mu mpera za 2025. Ni indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwo gukomeza guhesha igihugu icyubahiro mu ruhando mpuzamahanga.

Intsinzi nk’izi zerekana ko siporo nyarwanda iri gutera imbere kandi igaragaza ko ubufatanye hagati ya Minisiteri ya Siporo, ibigo by’abakozi n’abakinnyi ubwabo bubyara umusaruro. Iyi ni intambwe ikomeye mu guteza imbere impano z’abanyarwanda no gukomeza guhesha igihugu isura nziza.

Minisiteri ya Siporo yashimiye amakipe yitwaye neza mu mikino nyafurika y'abakozi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND