RFL
Kigali

Jennifer Lopez yiyamye abamubaza ku itandukana rye n'umugabo we

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:23/05/2024 9:10
0


Nyuma y'iminsi mike bimenyekanye ko umuhanzikazi w'icyamamare, Jennifer Lopez, yatandukanye n'umugabo we, Ben Affleck, ubu yamaze kwiyama abantu babimubazaho yaba mu itangazamakuru cyangwa ku mbuga nkoranyambaga.



Mu cyumweru gishize nibwo byatangajwe ko umuhanzikazi akaba n'umukinnyi wa filime, Jennifer Lopez yamaze gutandukana n'umugabo we Ben Affleck bari bamaze imyaka 2 n'igice barushinze. Uyu mugabo we usanzwe ufite izina rikomeye muri Hollywood akaba asigaye anibana mu nzu ye i Los Angeles mu gihe yasize Lopez i Calabasass aho babanaga.

Kuva aya makuru yatangazwa Jennifer Lopez n'umugabo we bakomeje kugarukwaho cyane mu binyamakuru hibazwa icyaba cyabatandukanyje. Uyu muhanzikazi bwa mbere yabibajijwe yanze kugira icyo abivugaho ahubwo yiyama abari kubimubaza.

Hashize iminsi micye bitangajwe ko Jennifer yatandukanye n'umugabo we

Ibi yabikoreye mu kiganiro n'itangazamakuru mu gihugu cya Mexique aho ari kwamamaza filime ye nshya yitwa 'Atlas' igiye kunyura kuri Netflix. Lopez arikumwe na Brad Peyton wayoboye iyi filime baganiriye n'itangazamakuru maze uyu muhanzikazi abazwa impamvu yatandukanye n'umugabo we Ben Affleck.

Mu gusubiza Lopez yagize ati: ''Ntabwo ndi hano kugirango mvuge ku mubano wanjye n'umugabo wanjye, ndi hano kuvuga kuri filime yanjye gusa. Ndabasaba ko mwarekera ku mbaza ibibazo by'urugo rwanjye''.

Uyu muhanzikazi uri kwamamaza filime ye nshya 'Atlas', yanze gusubiza impamvu yatandukanye n'umugabo we

Jennifer Lopez yakomeje ati: ''Ibi birareba n'abandi banyamakuru bose bari kubimbaza kimwe n'abakoresha imbuga nkoranyambaga. Murekere aho kunyinjirira mu buzima bwite. Ntabwo iby'urugo rwanjye aribyo muzajya muvuga kuko si ibyanyu. Kuki ntababonye muvuga kuri album yanjye nshya?''.

Lopez yiyamye abamubaza ku mugabo we, avuga ko iby'urugo rwe bitabareba

Ibi uyu muhanzikazi abisubije nyuma y'iminsi ishize yibasiwe ku mbuga nkoranyambaga avugwaho kuba ariwe nyirabayazana witandukana rye na Ben Affleck bari bamaranye imyaka ibiri n'igice basezeranye kubana akaramata.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND