Davido n’umukunzi we w’igihe kirekire, basangije ababakurikira ibihe byiza bibereye ijisho bagiranye mbere gato y’uko bakora ubukwe.
Mu masaha macye ari imbere hategerejwe ubukwe bw’agatangaza
bwa Davido na Chioma Rowland [Chef Chi] bamaze gushyira hanze amafoto meza
abanziriza ubukwe bwabo.
Chioma wabyaranye na Davido abana
batatu barimo imfura yabo yitabye Imana, ku mugoroba w'iki Cyumweru tariki 23 Kamena ni bwo yakorewe ibirori byo gusezera urungano.
Kuwa 25 Kamena 2024 ni bwo hategerejwe ibirori by’ubukwe
bwabo bw’umuco bizabera muri Hotel ya Eko rwagati muri Lagos.
Ubu ijambo ry’ingenzi ku bakunzi b’aba bombi bari
gukoresha ni “#CHIVIDO2024” baherekesheje amafoto yabo y'akataraboneka arimo aho
Davido yambaye nk'aba Yoruba.
Davido usanzwe ari umugabo w'abana batandatu barimo batatu yabyaranye na Chioma, aherutse gutumira abantu bose aho yavuze ko ababishobora bose bazitabira ubukwe bwe.
Amashusho y'ibyishimo kuri Chioma wakorewe ibirori byo gusezera ku runganoImyaka irenga 10 irashize bakundana ndetse urukundo rwabo rwamaze kwera imbuto
Imana iheruka kubashumbusha abana b'impanga nyuma yo gupfusha imfura yabo
Byitezwe ko ubukwe bwabo buzatigisa imyidagaduro ku isi
Nubwo urukundo rwabo rwagiye ruhura n'imiraba myinshi ariko akanyamuneza gahora ari kose ku maso yabo
Davido na Chioma bagiye gukora ubukwe bushingiye ku muco, bukaba bwitezwe na benshi
TANGA IGITECYEREZO