FPR
RFL
Kigali

Abanyepolitiki bishoye mu bikorwa by'ubusambanyi bamwe bagahambirizwa riva

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:24/06/2024 12:09
0


Uko imyaka yagiye ihita ni ko hagiye hagaragara ibyamamare muri politiki byagiye byishora mu bikorwa by'ubusambanyi bikabakoraho dore ko bamwe bahambirijwe riva bakirukanwa mu kazi bari bafite harimo n'Abaperezida.



Hari abavuga ko intege nke za mbere z’umugabo wariye ari ikimero cy’umugore. Bisa n’aho abahanga mu mukino wa politiki iyi karita y’iturufu bayizi. Bikaba bitarabaye rimwe cyangwa kabiri abanyapolitiki bifashishije ibikorwa by’ubusambanyi cyangwa ibindi by’ishimishamubiri mpuzabitsina ngo bashyire hasi burundu abo babaga bahanganye kandi iturufu ikarya.

Hari amazina akomeye cyane twakabaye twaramenye nk’aya perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyamara ba nyirayo bakaba baragwiriye ubudahaguruka rwagati mu rugendo rwabo rwa politiki nyuma y’aho bimenyekanye ko hari ibikorwa by’ubusambanyi byabaranze cyangwa se n’ibindi bikorwa biganisha kuri iyo ngingo.

Mu gihe babonwaga nk’abakandida bashoboraga kuza kwicara muri “White House” icyizere cyarayoyokaga ibyabo muri politiki bikarangirira aho. Ibi ariko si umwihariko wa Amerika gusa kuko no mu bindi bihugu byarahabaye.

Si abagabo basa kandi ariko bahemujwe n’akari mu nsi y’inkanda kuko nk’ubwo madamu Iris Robinson wari umudepite muri Ireland y’Amajyaruguru nyuma yo kumenyekana ko yaryamanaga na Kirk McCambley umusore w’imyaka 19 yarushaga imyaka 41 byabaye iherezo rye muri politiki.

Ni ibintu byanashyize mu mazi atogota umugabo we Peter Robinson wari Minisitiri w’Intebe wa Irilande y’Amajyaruguru.

Uyu musore ngo madamu depite yari yagahonze ibihumbi 50 by’amapawundi yatangijemo ubucuruzi bwa café-resto kandi yari agenewe kubaka igikorwa remezo gifite inyungu abaturage.

Kuva kuri Perezida John F. Kennedy, Perezida wa Israel Moshe Katsav, kugeza kuri Arnold Schwarzenegger, turakugezaho bamwe mu banyapolitiki bazwi cyane ku rwego rw’Isi bavuzweho ibikorwa by’ubusambanyi, ibyo gufata ku ngufu n’ibindi bisa na byo ,bamwe bikabakura burundu mu ruhando rwa politiki.

Silvio Berlusconi amabara yamukoze ari menshi n’iry’indaya ntiryasigara

Yahoze ari Minisitiri w’Intebe w’Ubutaliyani na Perezida wa AC Milan akaba yarapfuye azize uburwayi kuri uyu wa 12 Kamena 2023. Yavuzweho kwivurugita mu byaha kenshi byamusangaga ahanganye n’ijisho ry’itegeko ritamurora neza.

Mu 2013 yahamijwe icyaha cyo kutishyura imisoro gusa ntibyakuruye itangazamakuru cyane nk’ibyamuvuzweho byo kuba yarasambanye na Karima el-Mahroug umwana w’umukobwa ukomoka mu gihugu cya Maroc wari ufite imyaka 17 y’amavuko ubwo baryamanaga.

Urukiko rwahishuye ko yishyuye iyi ndaya miliyoni 4 n’igice z’amayero rumukatira igihano cy’igifungo cy’imyaka 7 isubitswe ndetse acibwa burundu muri politiki. Yanahamijwe kandi gukoresha nabi ubutegetsi mu nyungu ze bwite ubwo yahatiraga inzego za polisi kurekura uyu nyamukobwa wari ufunzwe akekwaho ubujura mu kindi kirego.

El Mahroug wahimbwe Ruby the Heart Stealer [Ruby Umujura w’Imitima] kimwe na Sylvio bahakanye ibyo kuba bararyamanye. Mu busanzwe uburaya buremewe mu Butaliyani ariko gusambana n’umwana uri mu nsi y’imyaka 18 n'icyaha gihanwa n'amategeko.

1. John F. Kennedy yarasambanye, umugore we amwihimuraho asambana n'undi mugabo

John F.Kennedy wayoboye Amerika yaryamanaga na Marilyn Monroe

Perezida John F. Kennedy na we ari mu bavuzweho guca inyuma umugore we inshuro nyinshi gusa ubusambanyi bwamenyekanye cyane kuri we ni ubwo yakoranye n’umukinnyi wa filimi n’umuhanzikazi Marilyn Monroe. 

Monroe uyu yaririmbiye Kennedy indirimbo yise “Happy Birthday” mu rwego rw’igikorwa cyo gukusanya amafaranga “fundraiser” i New York, kikaba ari na cyo cyatumye iby’uyu mubano mpuzabitsina umenyekana.

Umugore we Jackie ngo na we yaragiye asambana n’abandi bagabo mu rwego rwo kwihimura ku mugabo we mu gihe aba bombi babaga muri White House. Gusa ngo bari mu nzira yo kwiyunga ubwo Kennedy yapfaga arashwe mu 1963.

2. John Edwards yasambanaga umugore we arembejwe na kanseri

John Edwards yaryamanaga na Rielle Hunter baza no kubyarana umwana

Uyu yiyamamarije kuba Perezida wa USA inshuro ebyiri, yahoze ari Senateri wo mu ishyaka ry’Abademokarate wo muri Leta ya North Carolina akaba yarateye inda yavutsemo umwana w’umuhungu yabyaranye na Rielle Hunter wari umukozi wakoraga mu bikorwa byo kwiyamamariza kuba perezida.

John Edwards yamaze imyaka aca inyuma umugore we Elizabeth wari urwaye kanseri nyuma ikaza no kumuhitana. Iby’uko yaba yararyamanaga na Hunter ndetse bakaza no kubyarana byamenyekanye mu 2008 abyemeye nyuma yo kubihakana. Yaje no gushinjwa ibyaha byo kurigisa amafaranga yari agenewe ibikorwa byo kwiyamamaza akayakoresha mu guhisha ibi bikorwa bye by’ubusambanyi.

3. John Profumo yaryamanaga n’umunyamideri wari intasi

Profumo yaryamanaga na Christine Keeler wari intasi y'Abasoviyeti

Profumo yari Umunyamabanga wa Leta y’Ubwongereza ushinzwe Intambara mu gihe cy’Intambara y’Ubutita ubwo byamenyekanaga ko yasambanaga na Christine Keeler, inkumi y’imyaka 19 yakoraga umurimo wo kumurika imideli, yaje kumenyekana ko yari intasi y’Abasoviyeti.

Profumo yabeshye Inteko Ishinga Amategeko mu 1963 ahakana iby’uyu mubano wamugejeje ku buriri bumwe na Keeler gusa nyuma abuze uko agira aza kubyemera ndetse yegura byanatumye Harold Macillan na we abitakarizamo umwanya we nka Ministiri w’Intebe.

Ni ibintu byabaye imbarutso ya filimi yiswe Scandal yasohotse mu 1989 n’umukino witwa Stephen Ward n’indirimbo ya Queen yiswe Killer Queen ivuga kuri Christine Keeler.

4. Moshe Katsav: Imyaka yamaze muri Perezidansi ni na yo yamaze muri gereza

Umuyisiraheli wavukiye muri Iran yitwa Musa Qasab, akaba yaranuganuzweho n’ibyo gufata ku ngufu ubwo yari akiri mu mwanya wa perezida wa Israel gusa ibi birego akabyita ko ari ibihimbano by’umugore wabikoreshaga nk’ibikangisho.

Abaperereza basanze ko atari uyu mugore wenyine ahubwo hari n’abandi barizwaga no kuba barakorewe ibikorwa byo gufatwa ku ngufu n’ibindi by’ishimishamubiri babigiriwe n’uyu mukuru w’igihugu wabaye perezida wa 7 wa Israel akayitegeka kuva mu 2000 kugeza mu 2007.

Kuko atashoboraga kuburanishwa akiri mu mwanya wa perezida, abashinjacyaha barategereje arabanza asoza manda ye mu 2007 nuko baramurega ndetse urukiko rumuhamya ibyaha bibiri harimo kimwe cyo gufata ku ngufu no kubangamira ubutabera, akatirwa imyaka 7 y’igifungo.

5. Bill Clinton yateshejwe ikuzo na Monica Lewinsky

Bill Clinton yaryamanaga n'inkumi Monica yakoraga muri White House

Habuze gato ngo Bill Clinton yeguzwe na Sena ya Leta Zunze za Amerika nyuma y’ibirego byamushinjwe ko yasambanye na Monica Lewinsky wakoraga imenyerezamwuga muri White House.

Uyu mukobwa ngo yabiganirije inshuti ye yitwaga Linda Tripp wamufashe amajwi mu ibanga maze aya majwi ayashyikiriza abakora iperereza. Tripp yanasabye Lewinsky kugumana ibimenyetso byashoboraga guhamya Clinton ibyo kuba koko yararyamanye na we, ibi na byo bikaba byari umwenda we wari waragiyeho intanga z’uyu muperezida w’umudemokarate.

Ni inkuru yaciye igikuba mu bitangazamakuru irandikwa cyane maze hanahishurwa ko uyu mugabo yagiye akora ibikorwa by’ubuhehesi no mu gihe yiyamamarizaga kuba perezida.

Bigitangira, Clinton yabanje guhakana ibyo yavugwagaho gusa kuko hari ibimenyetso atashoboraga guhakana, nyuma aza kubyemera. Abasenateri batoye 50/50 ngo bamweguze gusa itegeko rivuga ko igihe batoye batyo, perezida ateguzwa, ni uko agumana intebe ye muri White House atayisohotsemo yeguye.

Umugore we, Hillary Clinton yanenzwe na benshi kuba yarashyigikiye umugabo we muri iki kibazo, ariko bombi barakomeje barabana. Ibi nibyo byavuyemo filime y'uruhererekane yitwa 'American Crime Story: The Impeachment', igaragaza uburyo Clinton yaryamanaga na Monica Lewinsky.

6. Arnold Schwarzenegger yiswe ‘The Sperminator’

Schwarzenegger n'umuhungu we Joseph Baena yabyaranye n'umukozi wo mu rugo ubwo yacaga inyuma umugore we Maria

Icyamamare muri Sinema y’Abanyamerika wanayoboye leta ya California muri manda ebyiri, uyu ukomoka muri Otirishe yagiye avugwaho ibihuha byo gukorera abagore ihohotera rishingiye ku gitsina. Uko ibi birego byamuvugwagaho mu gihe cyo kwiyamamaza, yihagaragaho akabivamo bitamubujije gutorwa gusa ingumi yo mu gatuza imunaga hasi noneho yahamije ‘commando’ ubwo mu 2011 byamenyekanye ko Arnold yabyaye umwana w’umuhungu amubyaranye n’umukozi wo mu rugo rwe mu 1997.

Umugore we Maria Shriver yahise amusiga anatangira ibyo kwaka gatanya byaje kurangira batandukanye byemewe n’amategeko mu 2021. Bari bamaranye imyaka 25 babana nk’umugabo n’umugore.

Ibyavugwaga ko habaho guhindura ingingo y’itegeko nshinga rya Amerika ngo ryemerere umuturage wayo wavukiye mu kindi gihugu abe yakwemererwa kwiyamamariza kuyobora icyo gihugu ngo wenda Schwarzenegger abe yabona ayo mahirwe, byarangiriye aho ari na ko yahatakarije umubare munini w’abafana b’abagore.

Mu gihe Schwarzenegger kandi azwi muri filimi yitwa The Terminator, [Kirimbuzi, Umwicanyi] abatera urwenya noneho bamuhimbye akazina k’akabyibiro ka “The Sperminator’’ baganisha ku ntanga ngabo. Ubwo ni ’Kirimbuzi w’Intanga’? Sinzi.

Muri filime mbarankuru ku buzima bwe yitwa 'Arnold' iheruka guca kuri Netflix, Schwarznegger yatangaje ko ikintu cya mbere mu buzima yicuza ni uko yaciye umugore inyuma umugore akaryamana n'umukozi wabo ari nabyo byabatandukanije.

7. Inshoreke Perezida Mitterand yabyaranye na yo yarindwaga n’aba “GP”

Mitterand wayoboye Ubufaransa yaryamanaga na Anne Pingeot

François Mitterand yabaye Perezida w’Ubufaransa kuva mu 1981 kugeza mu 1995. Yabanye na Danielle nk’umugabo n’umugore mu gihe cy’imyaka 50 ariko yavuzweho gusambana n’abagore bandi benshi gusa uwamenyekanye cyane ni Anne Pingeot wahawe inyubako y’umuturirwa ndetse akanarindwa n’abasirikare bo itsinda ry’abasanzwe barinda Perezida byose ku mafaranga y’imisoro yishyurwa na rubanda.

Uyu mubano wa Mitterand na Pingeot waje kuvamo umwana w’umukobwa witwa Mazarine wagizwe ibanga rikomeye ntiyamenywa na gato n’itangazamakuru.

Mu 1994, Mazarine Pingeot yujuje imyaka 20 atagishoboye kurindwa nk’utaruzuza imyaka y’ubukure. Se umubyara yaje kumenyekana hanyuma abanyamakuru nabo baboneraho kumutangaza.

Mitterand yapfuye azize kanseri ya porositate mu 1996 hanyuma ibuhuha noneho bikabya cyane no mu rupfu rwe igihe Anne Pingeot n’umukobwa we Mazarine Pingeot bazaga ku munsi wo kumushyingura. Nta wundi wari wabatumiye utari Danielle Mitterand wabicaje neza iruhande rw’umuryango wa Mitterand uzwi n’amategeko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND