RFL
Kigali

Euro 2024: U Budage bwabonye intebe y'icyubahiro bwahagiye

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:23/06/2024 23:19
0


Ikipe y'igihugu y'u Budage yanganyije n'iy'u Busuwisi bigoranye, ihita yicara ku ntebe y'Icyubahiro mu irushanwa rihuza amakipe y'ibihugu byo ku mugabane rya Euro ya 2024 riri kubera mu Budage.



Ni mu mukino wo mu itsinda A wakinwe kuri iki Cyumweru Saa tatu z'ijoro kuri Deutsche Bank Park.

Watangiye Ikipe y’Igihugu y’u Budage itari yakoze impinduka n’imwe mu Ikipe yari yabanjemo mu mikino ibiri ishize, iri hejuru ndetse ikarema uburyo bwinshi imbere y’izamu, ariko kapiteni Ilkay Gündogan ntabyaze ayo mahirwe umusaruro.

Ku munota wa 11 Kai Havertz yinjiye mu rubuga rw'amahina rw’Ikipe y’Igihugu y'u Busuwisi maze myugariro Rodriguez amushyira hanze hikangwa penaliti, gusa umusifuzi yanzura ko nta gikomeye cyabaye.

Ku munota wa 16 u Budage bwafunguye amazamu nyuma y’akavuyo kabanje kuba imbere y’izamu maze Florian Wirtz acomekera Robert Andrich umupira ashotera kure umupira waruhukiye mu rushundura, icyakora nyuma yo kwifashisha VAR hanzurwa ko Jamal Musiala yari yakoze ikosa mu kubaka igotego ndetse gihita kinahanagurwa.

Ku munota wa 28, u Busuwisi bwabonye igitego cya mbere nyuma y'uko Jamal Musiala yari atakaje umupira maze nyuma yo guhererekanya neza imbere y'izamu, Remo Fleurer acomekera Dan Ndoye umupira mwiza cyane nta kuzuyaza ahita atera mu izamu yandikira u Busuwisi igitego, biba 1-0.

Ku munota wa 37, myugariro Jonathan Tah yakiniye nabi cyane rutahizamu Breel Embolo w’u Busuwisi bimuviramo ikarita y’umuhondo bisobanuye ko atazakina umukino wa ⅛.

Ku munota wa 40, Toni Kroos yazamuye umupira imbere y'izamu maze myugariro Antonio Rüdiger wari wazamutse agiye gushyiraho umutwe awutera nabi unyura inyuma y’izamu gato; igikorwa cyakurikiwe n’umupira Jamal Musiala yacomekeye Kai Havertz ariko umupira akawamurura.

Amakipe yombi yagiye mu karuhuko u Buhorandi ari bwo bukomeje kuyobora n'igitego 1+0. Igice cya kabiri cyatangiye ikipe y'igihugu y'u Buhorandi ishaka igitego cya 2 binyuze kuri rutahizamu wayo Breel Embolo wabaga arekura amashoti.

Ku munota wa 50 u Budage bwashoboraga kuba bwabonye igitego aho Florian Wirtz yari ahaye umupira mwiza Jamal Musiala nawe arekura ishoti gusa Yann Sommer arikuramo umupira usanga Ilkay Gundogan yongeye kurekura ishoti rinyura hejuru y'izamu.

Umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Budage, Julian Nagelsmann yaje gukora impinduka mu kibuga akuramo bamwe mu bakinnyi yahenderagaho barimo Robert Andrich, Jamal Musiala na Florian Wirtz ashyiramo abarimo Maximilian Beier, Niclas Füllkrug ndetse na Leroy Sane ngo arebe ko yakwishyura gusa bikomeza kugorana.

Ku munota wa 90+2 ikipe y'igihugu y'u Budage yaje kubona igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Niclas Füllkrug akoresheje umutwe ku mupira wari uhinduwe neza na David Raum nawe wari winjiye mu kibuga asimbuye.

Umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1. U Budage bwari bwaramaze gukatisha itike ya 1/8 bwahise bwicara ku mwanya w'icyubahiro wo kuyobora itsinda n'amanota 7 naho u Busuwisi bwo bufata umwanya wa 2 n'amanota 5.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND