RFL
Kigali

Yasize umugani i Kigali! Ibintu 10 byatumye ibitaramo bya Tanasha Donna bibura abantu babyitabira

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/06/2024 12:03
0


Umunyamideli Tanasha Donna Oketch wamenyekanye nka Tanasha Donna azakomeza gushyira ku mutima iminsi itatu idasanzwe yagiriye i Kigali, mu rugendo rwe rwari urwa mbere ahagiriye, agamije gutaramira abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange.



Uyu mugore w’ikimero yageze i Kigali mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 20 Kamena 2024, mu rugendo rwari rugamije gushyira akadomo ku bitaramo bye yari amaze igihe ateguza abantu, mu rwego rwo kwiyereka abakunzi nyuma y’imyaka itatu ishize yinjiye mu muziki.

Yari yatumiwe gutaramira kuri B Lounge i Nyamirambo, ku wa 21 Kamena 2024, no gutaramira kuri B Hotel i Nyarutarama, ku wa 22 Kamena 2024. Ibi bitaramo bibiri byari byateguwe n’iriya Hotel, ariko n’urugendo bafashijwemo na Jeanine Noach ndetse na Sacha Kate.

Ibi bitaramo byombi ntiyabashije kubikora nk’uko yari yabiteguye. Ku wa Gatanu yataramiye muri B Lounge, icyo gihe yakoresheje iminota 5 gusa abasha gutaramira abantu batarenga 10. 

Nyuma, ku wa Gatandatu yari ategerejwe kuri B Hotel i Nyarutarama, ntiyahakandagira bitewe n’uko habuze n’iyonka yitabira iki gitaramo.

InyaRwanda igiye kugaruka ku mpamvu 10 zatumye ibi bitaramo bye bititabirwa.


1.Yabanje kwibeshya igihe yari kugerera mu Rwanda

Uyu mugore wakanyujijeho mu rukundo na Diamond, yagombaga kugera i Kigali mu ijoro rya tariki 19 Kamena 2024, akakirwa n’itangazamakuru ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali, ariko abari bamutumiye baramutegereje kugeza mu rucyererera.

Byari biteganyijwe ko tariki 20 Kamena 2024 agirana ikiganiro n’abanyamakuru saa tanu z’amanywa, ariko si ko byagenze kuko atigeze ahagera.

Mu butumwa yandikiranye n’abari bamutumiye, Tanasha yavuze ko yibeshye ku masaha yo kugereraho i Kigali, kuko yatekerezaga ko ahagera ku wa Kane mu ijoro.  

Abari bamutumiye bahise bongera kumushakira itike y’indege agera i Kigali mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 20 Kamena 2024 rishyira ku wa Gatanu.


2.Ikiganiro n’abanyamakuru cyasubitswe ku munota wa nyuma

Uyu mugore yagombaga kugirana ikiganiro cya mbere n’itangazamakuru saa tanu z’amanywa zo ku wa Kane tariki 20 Kamena 2024 kikabera kuri B Hotel i Nyarutarama.

Si ko byagenze bitewe n’uko yageze i Kigali mu ijoro ryo ku wa Kane. Abari bamutumiye i Kigali, bahisemo ko iki kiganiro n’itangazamakuru kiba ku wa Gatanu tariki 21 Kamena 2024, ariko cyasubitswe ku munota wa nyuma.

Ibi byatewe n’uko uyu mugore w’ikimero yari afite ibindi biganiro byihariye yagombaga kugirana n’itangazamakuru, bituma ikiganiro cye gisubikwa. Byanaturutse mu kuba, nta munyamakuru n’umwe wari wageze aho ikiganiro cyari kubera.


3.Nawe ubwe ntiyigeze yamamaza ibi bitaramo bye bibiri

Kuva Tanasha Donna yatumirwa i Kigali, ku nshuro ye ya mbere ntiyigeze n’umunsi n’umwe agaragaza ko afite urugendo rwe rwa mbere mu Mujyi wa Kigali.

Igikomeye yakoze ni ukwifashishwa ibyatangajwe n’inshuti ze nka Jeanine Noach ndetse na Sacha Kate, akabishyira ahazwi nka ‘Story’ ku rubuga rwa Instagram.

Ahubwo yakomeje gusohora uruhererekane rw’amafoto ye anyuranye agaragaza ubwiza bwe, kurusha uko yari kubwira abarenga Miliyoni 4 bamukurikira ko afite ibitaramo bibiri muri Kigali.

       

4.Tanasha Donna nta bumenyi bwihariye afite ku bitaramo nk’ibi

Mu 2020 ni bwo yakoze igitaramo cya mbere cy’abambaye imyambaro y’ibara ry’umweru bizwi nka ‘White Party’. Icyo gihe kugira ngo abone abantu yitwaje abahanzi banyuranye, anabihuza no kumurika Extended Play (EP) ye yari amaze iminsi ashyira hanze.

Ibi birori byaritabiriwe cyane, ndetse yari aherekejwe na Mbosso, Rj The Dj n’abandi. Ukoze isesengura ubona ko Tanasha byamusabaga gushyigikirwa na bamwe mu bahanzi b’i Kigali cyangwa se abandi bantu basanzwe bazwi mu kwakira abantu mu tubari (Hosting) bakamufasha muri ibi bitaramo bye.

Hari abajya kure bakavuga ko Tanasha Donna atari umuntu w’imbuga nkoranyambaga cyane, cyangwa se umuntu wa karabaye ku buryo byari gushitura abanya-Kigali nk’uko byagenda hagize utumira Zari Hassan, Hamissa Mobetto n’ahandi.

Ikirenze kuri ibi, Tanasha Donna ntabwo afatwa nk’umuherwe muri Kenya, ku buryo byari gutuma benshi bitabira kumureba.


5.Aho igitaramo cyabereye ntihasanzwe hakira ibirori nk’ibi

Hari utubari dukomeye muri Kigali, twakira ibirori n’ibitaramo nk’ibi ku buryo usanga abantu bakubise binjira, ndetse bamwe mu bakire babyitabira basaba ko nta mafoto n’amashusho bafatwa.

Byitabirwa n’abajejetafaranga ku buryo usanga ameza yicayeho akikijijwe n’inkumi z’ikimero gusa. B Hotel y’i Nyamirambo ntabwo yagiye ivugwa cyane mu kwakira ibirori nk’ibi bikomeye, ugereranyije n’utundi tubari nka Inferno, The Wave Lounge n’ahandi.

Ibirori byahabereye bikomeye byavuzwe cyane mu itangazamakuru, birimo iby’umunyamafaranga Bad Rama yakiriyemo umuvandimwe we.

Abasesenguzi mu muziki, bavuga ko kugira ngo ibi bitaramo byitabirwe Tanasha yari kwifashisha abantu basanzwe bazwi mu bitaramo nka Miss Muyango n’ahandi.

      

6.Ibiciro byo kwinjira byarahanitswe

Bimwe mu byatunguye abantu, harimo no kuba ibi bitaramo byarashyizwe ku biciro bihanitse, byatumye buri wese abitekerezaho.

Kwinjira mu gitaramo cyari kubera i Nyamirambo kwari ukwishyura ibihumbi 250 Frw, ni mu gihe mu gitaramo yari gukorera i Nyamirambo byari ukwishyura ibihumbi 300 Frw.

Ibi biciro biri hejuru ushingiye ku muziki wa Tanasha, cyane ko adafite indirimbo ebyiri zizwi, kandi ni ibitaramo byateguwe mu gihe benshi mu bantu baba bitegura guhembwa (umushahara w’ukwezi).

7.Ibikorwa by’amatora byari byatangiye

Ibitaramo bya Tanasha byashyizwe ku matariki ahurirana n’itangizwa ry’ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida banyuranye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ndetse n’amatora y’Abadepite.

Ibi bikorwa byatangijwe ku mugaragaro ku wa Gatandatu tariki 21 Kamena 2024, bizasozwa tariki 13 Nyakanga 2024.

N’ubwo bimeze gutya ariko, abashinzwe gutegura ibi bikorwa biganjemo urubyiruko bari bamaze igihe bategura aho bizabera.

Bivuze ko umubare munini w’abantu bakunda gusohoka, bazi abahanzi n’inkumi z’ikimero nka Tanasha Donna, ntibabashije kwitabira igitaramo cye, bituma uyu mugore atabasha kubona abantu bamushyigikira.


8.Nta mbaraga zashyizwe mu kwamamaza

Abategura ibitaramo basanzwe bashyira imbaraga cyane mu kwamamaza ibitaramo nk’ibi, bakifashisha imbuga nkoranyambaga ndetse n’ibitangazamakuru binyuranye.

Unyujije amaso mu basanzwe bifashishwa mu kwamamaza ibi bitaramo nta n’umwe wagize uruhare mu kwamamaza iki gitaramo.

Kandi ibitangazamakuru by’amajwi n’amashusho, ntibyigeze byifashishwa mu kugaragaza ko Tanasha Donna agiye gutaramira i Kigali.

Hari amakuru avuga ko igitekerezo cyo kuzana Tanasha Donna cyari gifitwe n’undi muntu washakaga kumuzana mu rwego rwo kwitabira ibirori byategurwaga- Niwe wari kubiyobora.

Uyu washakaga gutumira Tanasha i Kigali, yagiranye ibiganiro n’umwe mu bayobozi ba B Hotel amusaba ko ari ho ibyo birori byazabera, arabimwemerera.

Nyuma, uriya muyobozi yaje kumuca inyuma atangira inzira zo kuvugana na Tanasha, birangira ari we umuzanye i Kigali.


9.Tanasha aracyahekerejwe n’inkuru za Diamond

Buri wese uvuze Tanasha amuherekeresha inkuru za Diamond. Ibi bituruka ku mubano wabo bubatse waje no kugeza ku kubyarana umwana.

Uyu mugore w’ikimero yari asanzwe ari umunyamakuru wa RNG Radio yo muri Kenya, ari naho yamenyaniye na Diamond baje gukundana.

Bitewe n’uko Diamond azwi cyane mu muziki, byatumye Tanasha avugwa cyane mu itangazamakuru, ndetse buri gihe mu kiganiro n’itangazamakuru abazwa kuri iyi ngingo.

Ubwo yari ageze i Kigali, yabajijwe ku mubano we na Diamond abanza kwifata, ariko avuga ko umubano wabo wakomeje kwaguka, ndetse amufasha kwita ku mwana we.

10.Yageze ahabereye igitaramo saa Saba n’igice z'ijoro, Dj Toxxyk ntiyacuranga

Ushingiye ku byari byatangajwe, uyu mugore yagombaga kugera kuri B Hotel i Nyamirambo saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, mu gihe yahageze saa saba z’ijoro.

Ibi byatumye Dj Toxxyk wagombaga gucuranga, ahagera mu gihe kimwe na Tanasha amucurangira indirimbo ze ebyiri ubundi arataha.

Hari abari bitabiriye iki gitaramo, bari biteze ko Toxxyk acurangira Tanasha hanyuma agakomeza kuvanga umuziki, ariko siko byagenze byatumye hari abahita bataha.

Kuba Tanasha yarageze kuri B Hotel Nyamirambo atinze, hari umubare munini w’abantu bari bahageze mbere ye kuva saa yine z’ijoro batashye saa sita z’ijoro mbere y’uko Tanasha ahagera. 


Tanasha Donna yageze i Kigali ari kumwe n'inshuti ze Ruth yamuherekeje muri ibi bitaramo byose


Ubwo Tanasha Donna yageraga i Kigali ahagana saa Saba z'ijoro ryo ku wa Kane, rishyira ku wa Gatanu 


Tanasha yahuriye n'uruvagusenya i Kigali mu bitaramo bye bya mbere yahakoreye  


Yarateye ariyikiriza muri ibi bitaramo- Tanasha azakomeza kuzirikana ibi bihe birura yagiriye i Kigali


Inshuti ze, Jeanine Noach, Sacha Kate na Ruth zamushyigikiye muri iki gitaramo


Tanasha yifashishije indirimbo ze ebyiri, aririmba mu gihe cy'iminota 5'

Igitaramo cya kabiri Tanasha Donna yari gukora, nticyabaye kuko cyabuze abantu






Ubwo yari mu rugendo rugana i Kigali, Tanasha yanditse kuri konti ye ya Instagram


Ahari kubera ikiganiro n'itangazamakuru ku wa Gatanu tariki 21 Kamena 2024, ni uko hari hateguye 


N'ubwo yabuze abantu mu bitaramo bye bibiri, Tanasha yagaragaje ko yanogewe n'ibihe yagiriye i Kigali 


Abari bakoraniye muri B Lounge bategereje Tanasha kugeza mu masaha akuze


Abarimo Jeanine Noach bagaragaje ko biteguye kwakira Tanasha i Kigali


Umunyamideli Sacha Kate yakanguriye abantu kwitabira ibi bitaramo


Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2020 yakanguriye abantu kwitabira iki gitaramo

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA TANASHA AKIGERA I KIGALI

">

Kanda hano urebe amafoto yaranze igitaramo cya mbere Tanasha yakoreye i Kigali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND