RFL
Kigali

MINALOC yihanganishije umuryango w’umuturage witabye Imana azize umuvundo w'abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:24/06/2024 0:18
0


Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yihanganishije umuryango w’umuturage wasize ubuzima mu muvundo w’abantu ku muryango wasohokeragamo abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza by’Umuryango FPR-Inkotanyi.



Kuri iki Cyumweru taliki ya 23 Kamena 2024 ku kibuga cya Gisa mu Murenge wa Rugerero, mu karere ka Rubavu, hakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza by’umuryango FPR-Inkotanyi ku munsi wa Kabiri.

Nk'uko byari byagenze no mu karere ka Musanze aho ibi bikorwa byari byatangiriye, ni nako byagenze kuri  iki Cyumweru aho abaturage bari benshi cyane baturutse hirya no hino baje  kwirebera Perezida Kagame watanzwe n’Umuryango FPR-Inkotanyi nk’Umukandida ku mwanya wo kuyobora igihugu.

Ubwo ibikorwa byo kwiyamamaza byari birangiye, abantu bari gusohoka habayeho umuvundo, bituma hari abakomereka, naho umwe ahasiga ubuzima nk'uko byatangajwe na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'igihugu ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X.

Yagize iti: "Uyu munsi, kuri site yo kwiyamamarizaho ya Gisa mu Murenge wa Rugerero, Akarere ka Rubavu, mu Ntara y'Uburengerazuba, habaye umuvundo w'abantu ku muryango wasohokeragamo abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza by'Umuryango FPR-lnkotanyi.

Ikipe y'abaganga yari iri kuri iyi site yakoze ibishoboka byose ariko, ku bw'ibyago, umuntu umwe ahasiga ubuzima, mu gihe abandi 37 bakomeretse. 

Ubu abakomeretse hafi ya bose bari kwitabwaho n'abaganga mu bitaro bya Gisenyi. Abantu bane bakomeretse bikabije bajyanwe mu bitaro bikuru i Kigali kugira ngo bitabweho byisumbuye".

Minisiteri y'Ubutegetsi bw'lgihugu yihanganishije umuryango w'ababuze uwabo ndetse inibutsa abitabira ibikorwa byo kwamamaza gukurikiza amabwiriza.

Iti: "Minisiteri y'Ubutegetsi bw'lgihugu yihanganishije umuryango w'ababuze uwabo. Minisiteri kandi irakomeza gukurikirana uko abakomeretse barimo kwitabwaho. 

Tuributsa kandi abitabira ibikorwa byo kwiyamamaza, muri iki gihe hitegurwa amatora, gukurikiza amabwiriza bahabwa n'ababishinzwe kugira ngo hubahirizwe umutekano n'ituze by'abitabira ibikorwa byo kwiyamamaza".

Ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida batandukanye bizarangira tariki ya 13 Nyakanga 2024  naho amatora yo abe tariki ya 14 Nyakanga ku banyarwanda baba mu mahanga no ku wa 15 Nyakanga 2024 ku b’imbere mu Gihugu.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND