RFL
Kigali

Ishusho rusange y’umunsi wa kabiri wo kwiyamamaza

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:23/06/2024 21:47
0


Kuri iki cyumweru, ibikorwa byo kwiyamamaza byakomeje abakandida bose bahatanye ku mwanya wa Perezida wa Repuburika n’abakandida depite bariyamamaza.



Kuri iki cyumweru ibikorwa byo kwiyamamaza byakomereje mu ntara zitandukanye z’Igihugu. Umukandida w’ishyaka rya FPR, Paul Kagame yiyamamarije mu Ntara y’iburengerzuba, Umukandida w’ishyaka Green Party, Dr Frank Habineza yiyamamariza mu Ntara y’Amajyepfo, hanyuma Phillipe Mpayimana yiyamamariza mu Ntara y’iburasirazuba.

Dore uko umunsi wa kabiri wo kwiyamamaza wagenze

1.    Paul Kagame

Perezida Kagame akaba umukandida w’ishyaka FPR Inkotanyi yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu karere ka Rubavu yakirwa n’imbaga nyamwinshi nk’uko byagenze i Musanze ku munsi wa mbere wo kwiyamamaza.

Perezida Kagame yashimiye cyane abamusanganiye i Rubavu, ati: ”Naje hano rero kubasuhuza, kubashimira no kugira ngo dufatanye urugendo tugiye kugenda hamwe, tugerageze twihute, tugende twese kandi icyarimwe ndetse duhereye no ku byagiye bivugwa mu mwanya ushize.”

Yakomeje yibutsa ko gutora FPR Inkotanyi ari nko kwitura uwakugabiye. Yagize ati: ”Nagira ngo mpere na none ku bijyanye n’amateka, ariko reka mpere ku ya FPR, ni nka bya bindi byigeze kuririmbwa 'twese yaratugabiye'.”

 

2.    Dr Frank Habineza

Dr Frank Habineza umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repuburika watanzwe n’ishyaka Green Party, yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda, Akagari ka Gihara aho yari yaherekejwe n’umuryango we wose n’Abarwanashyaka ba Green Party.

Mu masaha ya saa Saba z'amanywa abantu bamaze kuva gusenga, ni bwo Dr Frank Habineza umukandida w’ishyaka Green Party yageze i Gihara kuri site ahabereye iki gikorwa cyo kwiyamamaza, yakiranwa yombi muri ‘morale’ yo hejuru, ibintu byatumye n’abatari bazi amakuru bahita baza kwirebera ibiri kuhabera.

Mu migabo n'imigambi ye, Dr Frank Habineza yatangaje ko naramuka atowe azongera amafaranga ya muganga kuko bibabaje gusanga umuganga kugira ngo agufashe kandi nawe yasize mu rugo hugarijwe n'ibibazo.

Frank Habineza yagize ati: "Uzi kujya kuri Centre de Sante ugasanga umuganga afite abana atabonye uko ajyana ku ishuri!, abana baburaye!, ubwo se urumva yakuvura neza? Mu kwezi kwa Nzeri bizaba byatunganye nimutora kuri Kagoma".

Yongeye kandi kwitsa ku kibazo cy'ubushomeri bwugarije urubyiruko bityo akaba yijeje abaturage bo mu karere ka Kamonyi ko naramuka atowe azahita ashyiraho gahunda zo guhanga imirimo, aho igera ku 500,000 izahangwa kandi ko bishoboka cyane kubera ubushakashatsi bakoze bwagaragaje ko bishoboka.

  

3.    Mpayimana Phillipe

Mpayimana Phillipe umukandida wigenga yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Ntara y’iburasirazuba mu turere twa Kayonza na Rwamagana.

Ku munsi wa mbere w’ibikorwa bye byo kwiyamamaza, Mpayimana Phillipe yatangaje ko intego ye mu matora atari ugutsinda Perezida Kagame gusa ahubwo ashaka kwegukana intebe y’ubuyobozi.

Mu karere ka Kayonza, Mpayimana Philippe yavuze ko mbere na mbere natorwa azashyigikira umurimo kuko kugira ngo igihugu gitere imbere ubigiramo uruhare.

Yavuze ko ababarira amasaha y’akazi ku munsi bidakwiriye kuko utamenya igihe umunsi urangirira bityo hakwiriye gukorwa umurimo unoze.

Yavuze ko kuba umukungu/umuherwe atari byo bituma wumva ko politiki itakureba ndetse avuga ko bagomba kugira uruhare mu miyoborere y’igihugu cyabo.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND