Adekunle Almoruf Kosoko [Adekunle Gold/AG Baby] yagaragaje ko ari iby’igiciro kongera kugaruka mu Rwanda ruri ku muvuduko wo hejuru, ashima urukundo abanyarwanda badahwema kumwereka kandi ko ababibona byose.
Adekunle Gold utegerejwe muri BK Arena ku wa 24 Gicurasi
2024 aho azataramira abazitabira ifungurwa ry’imikino ya nyuma ya BAL.
Uyu mugabo wageze i Kigali ku mugoroba wo ku wa 22
Gicurasi 2024, yagarutse ku kiganiro gitangaje yagiranye n’inshuti ze bavuga ko
u Rwanda ari intangarugero.
Mu kiganiro n’itangazamakuru akigera mu Rwanda yagize ati”Ubwo
narindimo nza narimo nganira n’inshuti zanjye ku buryo u Rwanda ruri mu bihugu
bya Afurika biri ku muvuduko wo hejuru mu bukungu, guhanga udushya n’ibindi
byose.”
Agaragaza ko biteye ishema ati”Kandi birashimishije
kubona uburyo iki gihugu kiri ku ruhembe rw’imbere. Ndizera ko ibindi bihugu
bitandukanye bya Afurika biri kwigira ku byo murimo gukora.”
Yagarutse kandi ku ngingo ijyanye n’uburyo abanyarwanda
bakira, ati”Kandi nshaka kuvuga ko nishimira iteka urukundo munyereka mbona
inyunganizi, uburyo mwakiramo indirimbo zanjye.”
Yongeraho ati”Ndibuka ubwo natangaza ko nzaza hano nabonye
uburyo mwanyeretse ko mwishimiye ko ngiye kugaruka ndabashimira.”
Juno Kizigenza akaba ari we uzahurira ku rubyiniro rumwe
na Adekunle Gold, uyu mugabo kandi yavuze ko yanaje mu biruhuko by’igihe gito mu
Rwanda.
Yifuza kongera gutembera Mont Kigali n'undi muntu waba yumva yamurangira ahandi hantu yasura byaba ari byiza abimubwiye akabasha kubyaza umusaruro igihe gito afite mu Rwanda.
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO NA ADEKUNLE UBWO YAGERAGA I KIGALI
Adekunle Gold yagaragaje ko u Rwanda rukomeje kuza imbere muri byinshi mu bukungu no guhanga udushya
Yavuze ko yishimira iteka uko abakunzi b'umuziki bakira ibihangano byumwihariko abanyarwanda
TANGA IGITECYEREZO