RFL
Kigali

The Ben, Harmonize na Ariel Wayz mu bari ku muzingo wa Bensoul wibitseho Grammy

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:23/06/2024 11:58
0


Bensoul uri mu bahanzi b’ibigwi kandi bafatanya kuririmba, kwandika indirimbo no kuzitunganya, yamaze gushyira hanze urutonde rw’indirimbo zigize Album agiye gushyira hanze.



Imyaka irenga 70 irashize ku isi hatangijwe ibihembo muzamahanga bya Grammy, kuri ubu abanyafurika bacye ni bo babashije kubyegukana. Umwe muri abo ni Benson Mutua Muia uri mu basinye muri Sol Generation Records ya Sauti Sol. 

Nyuma yo gukora indirimbo zitandukanye na EPs na Album, ubu Benson Mutua Mui yamaze gushyira hanze urutonde rw’indirimbo zigize Album yise ‘The Party&After Party’.

Mu bahanzi bakoranye nawe kuri iyi Album harimo Harmonize, The Ben, Nameless, Ariel Wayz na Ywaya Tajiri. Indirimbo yitabajemo The Ben, yitwa "Uno" mu gihe Ariel Wayz bakoranye iyitwa "Mpaka Chez".

Iyi Album y’uyu munyabigwi izajya hanze kuwa 26 Nyakanga 2024.Bensoul yateguje indi Album yakoranyeho n'abahanzi batandukanye bihagazeho mu KarereThe Ben na Ariel Wayz ni bo bahanzi nyarwanda bari kuri Album ya Bensoul







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND