RFL
Kigali

Umugeni yasize umugabo we mu bukwe ajya gukora ikizamini gisoza amasomo

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:22/05/2024 15:06
0


Umugore wari mu birori bye byo gushyingirwa n’umugabo we bagiye kubana akaramata, yerekeje ku kigo yigagaho ajya gukora ikizamini gisoza amashuri ye mu ikanzu y’ubukwe agaragiwe n’abamwambariye.



Inkuru itangaje ivuga ko umugore udasanzwe yavuye mu bukwe bwe akerekeza ahaherereye ishuri yigagamo, ajya gukora ikizamini gisoza amasomo yize, benshi bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mugore utatangajwe imyirondoro ye wakoze agashya, yerekeje ku kigo y’ishuri afata urugendo rw’amaguru aherekejwe n’abamwambariye berekeza ku kigo yigagaho atangira gukora ikizamini cye.

Ubusanzwe kirazira guhaguruka uko wiboneye igihe wakoze ubukwe, ndetse no mu bwiherero wirinda kujyayo buri kanya.

Ubwo uyu mugore yabazwaga ibi yakoze yatangaje ko nyuma yo gupanga ubukwe, yamenye neza ko itariki buzaberaho yagonganye n’ikizamini abura icyo yakora n’icyo areka, gusa nyuma amenya ko byose ashobora kubikorera rimwe bikagenda neza.

FOM ihamya ko amagambo yabaye menshi ku bamubonye imbona nkubone, bigatangaza abo bigana, ndetse abarimo ababyeyi bakifata ku munwa babonye ibibaye, hadasigaye n’abakoresha imbuga nkoranyambaga ubwo babonaga ayo mafoto.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND