RFL
Kigali

Kelly Rowland yatonganye n'abashinzwe umutekano karahava-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:22/05/2024 9:27
0


Umuhanzikazi w'icyamamare, Kelly Rowland, yabaye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga nyuma yaho afotowe ku itapi itukura ari gutongana n'abashinzwe umutekano mu birori bya '2024 Cannes Film Festival' mu Bufaransa.



Kelendria Trene Rowland ni umuhanzikazi akaba n'umukinnyi wa filime ubimazemo igihe, wamamaye nka Kelly Rowland mu muziki. Yatangiye kwamamara ubwo yabaga mu itsinda rya 'Destiny's Child' yarahuriyemo n'ibyamamarekazi nka Beyonce na Michelle Williams.

Nyuma y'igihe Kelly Rowland atavugwa, kuri ubu yongeye kugarukwaho yaba mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga nyuma yaho atonganiye mu ruhame n'abashinzwe umutekano. 

Ibi byabaye ubwo yitabiraga iserukiramuco ngaruka mwaka rya filime rya '2024 Cannes Film Festival' biri kubera mu Bufaransa. Ubwo Kelly Rowland yageraga kuri 'Cinema de la Plage' ahabereye ibi birori yatambutse ku itapi itukura yifotoza kimwe n'ibindi byamamare byose.

Ubwo Kelly Rowland yageraga ahabereye ibi birori yifotoreza ku itapi itukura

Byaje guhindura isura ubwo uyu muhanzikazi w'imyaka 43 yatonganaga n'abashinzwe umutekano harimo umugore wambaye ikoti ry'umukara warushinzwe umutekano ku itapi itukura. Uyu yegereye Rowland amusaba ko yaza akamujyana kwinjirira muwundi muryango nyamara uyu muhanzikazi ntiyabyemera.

Yahise atangira gutongana n'umwe mu bashinzwe umutekano

Uko yatonganaga ni ko ba gafotozi bamufotoraga

Uyu muhanzikazi ntiyashakaga kumva ibyo abashinzwe umutekano bamubwira

Kelly Rowland wafotowe atongana n'abashinzwe umutekano, yakomezaga ababwira ko atari bujye kunyura aho bashaka ahubwo ko bamubisa akifotoza. Bakomeje gusa nk'abatumvikana kugeza ubwo abashinzwe umutekano bamuretse akinjirira mu muryango yifuzaga nubwo atari wo yagombaga kunyuramo.

Kelly Rowland usanzwe uzwiho ubwitonzi yatunguranye atonganira mu ruhame






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND