Buri muntu wese agira umwihariko w'izina rye aba yarahawe n'ababyeyi be bitewe n'ibyo bamwifuriza mu buzima, ariko ikibabaje ni uko hari abita abana babo amazina batazi n'icyo asobanuye.
Amiel
ni izina rihabwa abana b’abahungu rikaba rikomoka mu rurimi rw’Igiheburayo aho
risobanura ngo ‘Imana y’abantu banjye.’
Hari
abantu benshi bamenyekanye cyane bitwa ba Amiel, urugero ni umuhanga mu
by’Imitekerereze Henri-Frédéric ukomoka mu Busuwisi n’umusizi witwa Jack
Amielg.
Bimwe
mu biranga ba Amiel:
Intego
nyamukuru kuri ba Amiel ni uko bakomeza gushikama ku rushako rwabo,
kutajegajega mu bijyanye n’ubukungu bwabo no kuguma kuba abo bari bo mu bihe
ibyo aribyo byose.
Mu
buzima busanzwe, Amiel ni umusore ukunda gukora ariko iyo wibeshye
ukamushyiraho amategeko ku byo akora ntimubyumva kimwe ndetse rimwe na rimwe
akuka inabi.
Ba
Amiel ntibakunda ko hari umuntu wese wabafatira ibyemezo ahubwo baba bashaka ko
ibintu byose babikora uko bashaka.
Ni
abantu bakunda kwigengesera cyane mu myitwarire no kugenzura imiterere yabo.
Bakunda kumva abantu babari hafi ariko nanone batabangamiye uburyo bo babona
ibintu.
Iyo
ba Amiel batangiye urukundo bashyiramo imbaraga zabo zose, bakamenya kwita ku rukundo rwabo n’abo bihebeye. Ba Amiel barangwa n’urukundo rwinshi ku buryo
bakora ibishoboka byose kugira ngo barinde abakunzi babo.
Ibi rimwe na rimwe babipfa na bagenzi babo kuko atari abantu benshi bakunda ko umuntu ahora amenya ibyo bakora byose.
TANGA IGITECYEREZO