Robinson Fred Mugisha [Element Eleeeh] yagarutse ku rukundo yeretswe n’abakunzi b’umuziki rwatumye yongera ku bakorera indi ndirimbo.
Mu kiganiro Element aheruka kugirana na 1:55AM, yavuze ko
yiteguye gusoza Gicurasi 2024 yamaze gusangiza abakunzi be indirimbo ya Gatatu.
Bruce Melodie yakomoje ku kuba indirimbo Element agiye gushyira hanze hari amashusho yayo yafatiwe muri Kenya mu minsi micye
ishize.
Element wamaze gutangaza
ko iyi ndirimbo izaba yitwa ‘Milele’, amakuru avuga ko ariyo izumvikanisha umurishyo nyawo w’injyana ya
Afro Gako imaze iminsi iteza bombori bombori.
Element yongeye guteguza abakunzi b’umuziki
nyarwanda ko yamaze kubatekerera nk'uko ajya abivuga igihe cyo gufata amafunguro
cyegereje.
Yagize ati: ”Ntewe ibyishimo
n’urukundo n’ubufasha mwampaye ku ndirimbo zanjye ziheruka, ibi byanteye
imbaraga zo gutangira kubakorera ku mushinga wanjye wundi nise ‘Milele’ ku
bwanyu.”
Uyu musore yamamaye mu gutunganya indirimbo ndetse
nyinshi zigezweho muri iki gihe yazishyizeho akaboko. Ibyo asigaye abihuza no kuririmba.
Yavuze ko yiteguye mu gihe cya vuba kuyibagezaho bivuze
ko ari mu minsi itarenga 10 kuko yasezeranije abantu kuzayibagezaho bitarenze
Gicurasi igeze kure.Element yamaze gutangaza ko indirimbo yiteguye gushyira hanze yitwa 'Milele'
Kugeza ubu Element amaze gusohora indirimbo ebyiri zirimo Kashe yakoreye umukunzi we na 'Fou De Toi' aheruka gukorana na Bruce Melodie na Ross Kana
TANGA IGITECYEREZO