RFL
Kigali

Anthony Faulkner wo muri Amerika ari i Kigali aho yitabiriye igitaramo cya Eddie & Linda-AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:21/05/2024 12:22
0


Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Anthony Faulkner utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari kubarizwa mu Rwanda, aho yitabiriye igitaramo cya mugenzi we akaba n’inshuti y’akadasohoka, Eddie Mico n'umugore we Linda Kamikazi.



Anthony Faulkner waherukaga mu Rwanda mu mwaka wa 2014, yatumiwe na Eddie Mico & Linda Kamikazi mu gitaramo bise "Gratitude Live Recording" giteganyijwe kuba kuri uyu wa Kane tariki 23 Gicurasi 2024 kuri Christ Kingdom Embassy.

Si Faulkner gusa uzifatanya n’iyi couple y'abaramyi, ahubwo iki gitaramo cyabo cyanatumiwemo ‘couple’ ikunzwe hano mu Rwanda mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ya Rene & Tracy ndetse na Rata Jah Naychah ukunzwe cyane mu ndirimbo "Hindura".

Biteganijwe ko muri iki gitaramo, hazafatirwamo amashusho y’indirimbo nshya za Eddie & Linda. Ni nyuma y’imyaka 9 Eddie na Faulkner bahuriye mu ndirimbo bise ‘I Believe’.

Umuramyi Faulkner akunzwe cyane mu ndirimbo zirimo 'I Trust You,' 'Faith,' 'Closer,' 'You're Amazing' n'izindi zikubiyemo ubutumwa bw'ibyiringiro.


Umuramyi Anthony Faulkner yagarutse mu Rwanda nyuma y'imyaka 10


Uyu muramyi asanzwe abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika


Yitabiriye igitaramo cya Eddie Mico & Liza Kamikazi


Bagiye guhurira mu gitaramo nyuma yo gukorana indirimbo


Bazafata amashusho y'indirimbo nshya


Couple y'abaramyi ya Rene & Tracy nabo bazitabira igitaramo cya Eddie & Linda

REBA IMWE MU NDIRIMBO ZA EDDIE MICO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND