Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Anthony Faulkner utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari kubarizwa mu Rwanda, aho yitabiriye igitaramo cya mugenzi we akaba n’inshuti y’akadasohoka, Eddie Mico n'umugore we Linda Kamikazi.
Anthony Faulkner
waherukaga mu Rwanda mu mwaka wa 2014, yatumiwe na Eddie Mico & Linda Kamikazi mu gitaramo bise
"Gratitude Live Recording" giteganyijwe kuba kuri uyu wa Kane tariki
23 Gicurasi 2024 kuri Christ Kingdom Embassy.
Si Faulkner gusa uzifatanya
n’iyi couple y'abaramyi, ahubwo iki gitaramo cyabo cyanatumiwemo ‘couple’ ikunzwe hano mu
Rwanda mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ya Rene & Tracy ndetse na Rata Jah Naychah ukunzwe cyane mu ndirimbo "Hindura".
Biteganijwe ko muri iki
gitaramo, hazafatirwamo amashusho y’indirimbo nshya za Eddie & Linda. Ni nyuma y’imyaka 9 Eddie na Faulkner
bahuriye mu ndirimbo bise ‘I Believe’.
Umuramyi Faulkner akunzwe cyane mu ndirimbo zirimo 'I Trust You,' 'Faith,' 'Closer,' 'You're Amazing' n'izindi zikubiyemo ubutumwa bw'ibyiringiro.
Umuramyi Anthony Faulkner yagarutse mu Rwanda nyuma y'imyaka 10
Uyu muramyi asanzwe abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Yitabiriye igitaramo cya Eddie Mico & Liza Kamikazi
Bagiye guhurira mu gitaramo nyuma yo gukorana indirimbo
Bazafata amashusho y'indirimbo nshya
Couple y'abaramyi ya Rene & Tracy nabo bazitabira igitaramo cya Eddie & Linda
REBA IMWE MU NDIRIMBO ZA EDDIE MICO
TANGA IGITECYEREZO