Umuyobozi Mukuru w’Ikoranabunga no Guhanga udushya muri Banki Nkuru y’Igihugu, Bertrand Ndengeyingoma yagaragaje ko igihe kigeze ngo ibihugu bya Afurika bishyire mu ngiro ibyo byiyemeje.
Bertrand Ndengeyingoma uri mu bayobozi ba Banki Nkuru y’Igihugu
bitabiriye inama igaruka ku kurebera amahirwe ari mu byerekeranye n’ubucuruzi
bwifashishije ikoranabuhanga n’uburyo kuyabyaza umusaruro yiswe ‘3i Africa
Summit’.
Ubwo yafataga umwanya, yagaragaje ko igihe kigeze bihereye
muri iki gice cy’ibyigirwa muri iyi nama ngo habeho ubufatanye mu kubishyira mu
bikorwa, yitsa ku kuba byinshi bivugwa ariko ntibishyirwe mu bikorwa.
Bertrand yagize ati”Ubufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika
buravugwa cyane kurusha uko bushyirwa mu ngiro. Nifuza ko habaho ubufatanye hagati
ya Banki Nkuru n’Ibigo by’ubucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga.”
Mu bindi yerekanye bishobora gufasha mu bucuruzi
bwifashisha ikoranabuhanga harimo kongerera ubumenyi ababarizwa muri iki gice, kuzamura
ubufatanye ndetse n’imikoranire yambukiranya imipaka.
Umuyobozi wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa na we
yagarutse ku kuba igisubizo cy’ingenzi ari ubufatanye mu gushyira mu bikorwa ibyagarutsweho kuko ibitekerezo bihari ariko ingorane ikiri mu buryo bwo
kubishyira mu bikorwa ariko gukorera hamwe arirwo rufunguzo.
Mu bandi banyarwanda bitabiriye iyi nama barimo Umuyobozi
Mukuru w’Ishyirahamwe rihuza amasoko y’Imari n’Imigabane muri Afurika (ASEA),
Rwabukumba Pierre Celestin, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga, Yves Iradukunda, Umuyobozi Mukuru wa IT Consortium Rwanda.
Iyi nama ya 3i Africa Summit itegurwa na Banki Nkuru ya
Ghana na Banki Itsuramajyambere ya Ghana ku bufatanye n’ibindi bigo bikomeye mu
bucuruzi n’ifaranga ku Isi. Bertrand Ndengeyingoma yagaragaje ko ibisubizo bya Afurika biri mu bufatanye buri mu ngiro kurusha mu magambo
Uhereye iburyo Benjamin Karenzi, Bertrand Ndengeyingoma, Rwabukumba Pierre Celestin na Yves Iradukunda
Umuyobozi wa Banki Nkuru y'u Rwanda, John Rwangombwa yagaragaje ko hakwiye gushyirwaho uburyo bwo gufatanya gushyira mu bikorwa ibyo bigiye muri 3i Summit 2024
TANGA IGITECYEREZO