RFL
Kigali

Kwibuka30: Abanyarwanda batuye muri Finland bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi - AMAFOTO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:14/05/2024 14:44
0


Umuryango w'abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda batuye mu gihugu cya Finland bifatanyaje n'abanyarwanda mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



Ni igikorwa cyabereye mu murwa mukuru wa Finland i Helsinki kuwa 11 Gicurasi 2024. Isengesho ryabimburiye uyu munsi ryabereye mu rusengero rwa Alppila Church riyobowe na Musenyeri Teemu Laajasalo wo muri Diyosezi ya Helsinki, Reverend Riikka Renna wo muri Paruwasi ya Kallio na Pasiteri Jerome Nyandwi.

Rev. Riikka Renna wo muri Paruwasi ya Kallio na Pasiteri Jerome Nyandwi batanze ubutumwa bwihumure kubarokotse jenoside yakorewe abatutsi hanafatwa umunota wo kwibuka. Umuhango watangijwe no gucana urumuri rw’icyizere bunamira kandi bibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Hakurikiyeho urugendo rwo kwibuka (Walk to Remember) rwakorewe mu mujyi mukuru wa Helsinki bava Alppila Church berekeza Helsingin Työväenopisto ahabereye ibiganiro bigaruka ku mateka no kungurana ibitekerezo ku cyakorwa ngo hakomeze kurwanywa abakora ibikorwa byo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibiganiro kandi byagarutse ku nzira y'umusaraba abatutsi banyuzemo bakicwa  urw'agashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Haganiriwe kandi ku mateka mabi yaranze igihugu cy’u Rwanda akakigeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abarenga Miliyoni bakicwa mu gihe cy’iminsi ijana gusa.

Vice Perezida wa IBUKA Finland, Madamu Victoire N. Tuhkanen yatanze ikaze anashimira cyane abaje kwifatanya n’abanyarwanda kwibuka abatutsi bishwe bazira uko bavutse no gufata mu mugongo abarokotse.

Yagize ati: "Finland n'u Rwanda, ni ibihugu bidaturanye namba ariko bihuriye ku mateka amwe n'amwe nk'ayo kugwirirwa n’amakuba ndetse no gutsinda, kwivana mu makuba akomeye. Finland izwiho kuba yarikuye mu kaga ikaba igihugu gikomeye.''

U Rwanda nk’igihugu cyabayemo Jenoside yahitanye abantu benshi mu gihe gito, ikangiza ibintu, igasiga imfubyi n’abapfakazi benshi, ikangiza igihugu cy’ubwiza nyaburanga kikihanganira umurage wa Jenoside ariko kandi ababohoye igihugu biyemeza kongera kucyubaka no kubaka ubumwe mu banyarwanda, nyuma y’imyaka 30 u Rwanda akaba ari icyitegererezo kandi kigira uruhare runini mu kugarura amahoro ku isi.

Ubuhamya bw'abarokotse Jenoside yakorwe Abatutsi bwatanzwe na Michel Nshimiyimana, Umuyobozi wa IBUKA Finland, aho yavuze ukuntu umuryango we watotejwe kuva mu 1992, ababyeyi be barafungwa, ndetse hicwa benshi bo mu muryango we. Yaboneyeho gushimira Inkotanyi ukuntu zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ijambo rya Guverinoma y'u Rwanda ryatanzwe na Ambasaderi Dr. Diane Gashumba, yibukije ko abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, bakomeje gukwirakwiza amagambo y’urwango, kandi Umuryango Mpuzamahanga ntiwite kuri ibyo bikorwa by’ivangura n’amacakubiri, asaba buri umwe guhagarukira kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umuhango wasojwe n’ikiganiro nyunguranabitekerezo cyayobowe na Mr Thomas Elfgren Ramba uherutse guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Igikorwa cyo #Kwibuka30 nticyaranzwe gusa no kunamira abazize Jenocide yakorewe Abatutsi, wabaye kandi umwanya wo kwibutsa abitabiriye bose inshingano rusange yo gukumira ayo mahano atazongera kubaho ukundi.

Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye muri Finland cyateguwe na IBUKA Finland ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda mu bihugu by’uburayi bw’amajyaruguru iyobowe na Dr Diane Gahumba.


Amb. Dr Diane Gashumba niwe wari Umushyitsi Mukuru muri iki gikorw cyo #Kwibuka

Bacanye urumuri rw'icyizere

Korali Jehovanis yaririmbye muri iki gikorwa cyo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND