RFL
Kigali

Ish Kevin na Chriss Eazy bagiye guhurira mu gitaramo cy'impeshyi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/05/2024 15:31
0


Abahanzi bagezweho muri iki gihe Sekamana Ish wamamaye nka Ish Kevin ndetse na Rukundo Christian wamamaye nka Chriss Eazy bategerejwe mu Karere ka Rubavu mu Burengerazuba bw'u Rwanda mu gitaramo "Toxic Xperience" kigiye kuba ku nshuro ya mbere.



Ni igitaramo cyateguwe na Arnold Ishimwe wamamaye nka Toxxyk usanzwe utegura ibitaramo nk'ibi bigari bihuza abanyamuziki ndetse na ba Dj mu rwego rwo gususurutsa abantu banyuranye, yaba mu Rwanda ndetse no mu bihugu bitandukanye.

Uyu mugabo ari mu bahiriwe no kuvanga imiziki, kuko nko mu 2023 yakoreye ibitaramo bikomeye ku Mugabane w'u Burayi, ndetse yari Nimero ya mbere mu bacuranze mu gitaramo umunyamerika Kendrick Lamar yakoze tariki 6 Ukuboza 2023 cyaherekeje uruhererekane rw’ibitaramo “Move Afrika.”

Ni ubwa mbere Kendrick Lamar yari ataramiye mu Rwanda, kandi yagaragaje ko yanogewe no gutaramira abakunzi be. Mu gihe abanyabirori bitegura kwinjira mu mpeshyi ya 2024, Dj Toxxyk yateguye iki gitaramo mu rwego rwo gufasha abanya-Rubavu cyane cyane ari mu nkengero z'ikiyaga cya Kivu.

Ni igitaramo kizaba tariki 29 Kamena 2024. Dj Toxxyk avuga ko muri iki gitaramo azifatanya na mugenzi we Dj Marnaud, bakoranye mu bihe bitandukanye mu bitaramo bikomeye ndetse no mu itsinda.

Toxxyk anavuga ko azakorana na Dj Joe the Drummer ndetse na Dj Pyfo. Toxxyk yavuze ko mu bahanzi azakorana n'abo harimo Ish Kevin, Chriss Eazy ndetse na Kalexx.

Toxxyk yavutse mu 1993 avukira mu Mujyi wa Kigali. Yize amashuri yisumbuye La Colombiere, Glory High School, ndetse na APE Rugunga. Yavuze ko yatangiye kwiyumvamo umuziki mu 2010 ubwo yari akiri ku ntebeye y’ishuri muri APE Rugunga.

Atangira ibyo kuvanga imiziki yitegereje cyane ibikorwa by’abarimo DJ Jazzy Jeff ndetse na Grand Master Flash.

Chriss Eazy yamenyekanye cyane mu kuririmba nyuma y’imyaka yari ishize ari umuraperi, ndetse yagiye anyura mu marushanwa agaragaza impano ye.

Muri Kamena 2021 yafashe icyemezo cyo kwinjira mu baririmbyi, ashyira hanze indirimbo yise ‘Fasta’, akomereza ku ndirimbo ‘Amashu’ yakunzwe cyane.

Indirimbo ‘Bana’ yakoranye na Shaffy ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yamushyize ku rwego rwiza, kuko yatumye bombi binjira ku rutonde rw’abahanzi 10 bafite indirimbo zarebwe n’abantu barenga Miliyoni 10.

Ish Kevin utegerejwe i Rubavu ni umwe mu baraperi bigaragaje kuva mu myaka itatu ishize. Asanzwe ari n’umwanditsi w’indirimbo, kandi yakoranye n’abahanzi banyuranye bakomeye, yaba mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu.

Indirimbo ye yise ‘No Carp’ ifatwa nk’imwe mu ndirimbo nziza z’ibihe byose ahanini biturutse ku kuba yarayubakiye ku njyana ya ‘Drill’.

Aherutse gushyira ku isoko Album ‘BST’ iriho indiirmbo 10, yakoranyeho n’abahanzi banyuranye, yaba abo mu Rwanda n’abo mu bindi bihugu byo hanze. Yigeze gushyirwa mu bahataniye ibihembo bya ‘Galsen Hip Hop Awards’ byo mrui Senegal.


Dj Toxxyk avuga ko iki gitaramo kigamije gufasha abanya-Rubavu


Chriss Eazy ategerejwe mu gitaramo ‘Toxix Xpreience’ kizabera mu Karere ka Rubavu


Ish Kevin agiye gutaramira abanya-Rubavu mu gitaramo cyo kwishimira impeshyi


Dj Marnaud azifatanya na Toxxyk muri iki gitaramo kizabera ku nkengero za Rubavu 


Iki gitaramo kizaba tariki 29 Kamena 2023 mu Karere ka Rubavu 

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO TOXXYK YAHURIJEMO KIVUMBI NA DAVIS 

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND