RFL
Kigali

Atalanta yahigitse Bayer Leverkusen yari yarananiranye yegukana igikombe cya Europa League

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:22/05/2024 23:39
0


Ikipe ya Atalanta yatsindiye FC Bayer Leverkusen yari yarananiranye ku mukino wa nyuma wa Europa League 2023-24, amateka yashoboraga kwandika anyuzwamo umurongo.



Ni mu mukino wakinwe kuri uyu Wagatatu saa tatu z'ijoro ubera kuri Aviva Stadium yo muri Ireland.

Umukino watangiye ikipe ya Atalanta yasezere Marseille muri 1/2 ariyo iri hejuru ubona irusha Bayer Leverkusen yo yasezereye Roma haba mu buryo bwo guhererekanya ndetse no kugera imbere y'izamu cyane.

Rutahizamu wa Atalanta,Scamacca yakomeje gukina abona uburyo bw'inshi gusa akabupfusha ubusa.

Ku munota wa 12 gusa iyi kipe yo mu Butaliyani yaje gufungura amazamu ku gitego cya Ademola Lookman ahawe umupira na Davide Zappacosta.

Nyuma yo gutsindwa igitego Bayer Leverkusen yabaye nkikangutse itangira kurema uburyo buremereye imbere y'izamu nkaho Frimpong yahaye umupira mwiza Alex Grimaldo gusa agiye kurekura ishoti umupira awuburira mu maguru.

Ba myugariro ba FC Bayer Leverkusen wabonaga bari gukora amakosa ya buri mwanya baje kongera kuyakora ku munota wa 26 Ademola Lookman afata umupira arabacenga arekura ishoti riragenda rinyeganyeza inshundura igitego cya 2 kiba kirabonetse.

Ikipe ya FC Bayer Leverkusen yasabwaga kurira umusozi mbere yuko igice cya mbere kirangira yagiye ibona uburyo bwashoboraga kuvamo igitego cyo kwishyura nkaho Florian Wirtz yabaga asigaranye n'umunyezamu gusa ariko gutereka umupira mu nshundura bikamunanira.

Mu gice cya kabiri Xabi Alonso yaje akora impinduka mu kibuga akuramo Josip Stanisic ashyiramo Victor Boniface ngo arebe ko yakwishyura gusa bikomeza kugorana.

Ku munota wa 76 Umunya-Nigeria , Ademola Lookman wari wariye amavubi muri uyu mukino yaje gutsinda igitego cya 3 cya Atalanta ku mupira yarahawe na Gianluca Scamacca.

Bayer Leverkusen yari yaramenyereweho gutsinda mu minota ya nyuma byarangiye noneho byanze,itsindwa na Atalanta ibitego 3-0 iba ibuze igikombe cya Europa League 2023-24 gutyo.

Ikipe ya FC Bayer Leverkusen iyo itsinda uyu mukino yari kuba isigaje umukino umwe kugira ngo ikore amateka yo kurangiza umwaka w'imikino idatsinzwe ariko aya mateka yahise anyuzwamo umurongo.


Ademola Lookman yishimira ibitego 3  yatsinze muri uyu mukino 

Atalanta yegukanye igikombe cya Europa League cyayo cya mbere mu mateka 









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND