RFL
Kigali

Adekunle Gold uri mu bazasusurutsa abazitabira BAL yageze i Kigali-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:22/05/2024 22:23
0


Adekunle Almoruf Kosoko [Adekunle Gold/AG Baby] yamaze kugera i Kigali aho ategerejwe mu bitaramo bizaherekeza imikino ya BAL igiye kubera muri BK Arena.



Ku mugoroba w’uyu wa Gatatu tariki 22 Gicurasi 2024 ahagana saa Tatu, mbere gato y'uko hatangira imikino ya nyuma BAL izabera i Kigali, Adekunle Gold ni bwo yageze ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yatangaje ko yishimiye kongera kugaruka i Kigali. Yavuze ko biteye ishema kongera kuza gutaramira mu Rwanda kandi ko aje gutanga ibyishimo, kandi na we akabihabonera.

Muri 2021 ni bwo yaherukaga gutaramira mu Rwanda mu iserukiramuco rya Movember. Icyo gihe yahuriye ku rubyiniro n’abahanzi barimo Gabiro Guitar na Kenny Sol.

Kuwa 24 Gicurasi 2024 ni bwo Adekunle Gold na Juno Kizigenza bazahurira ku rubyiniro mu mikino ya BAL. Iyi mikino ya nyuma izajyanirana n’ibikorwa by’umuziki izaba hagati ya tariki 24 Gicurasi 2024 kugera kuwa 01 Kamena 2024.Adekunle Gold yavuze ko yiteguye gutanga ibyishimo no kwishimira mu Rwanda Adekunle yaherukaga gutanga ibyishimo mu gitaramo cyaberey kuri Canal Olympia Azahurira ku munsi wa mbere ku rubyiniro na Juno Kizigenza

Imilinga aba yambaye ku maboko no mu ijosi irahenze cyane dore ko ari no mu bahanzi batunze agatubutse






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND