RFL
Kigali

Agahigo kuri Spotify, ibanga ry’umuziki wa Nigeria no gusinyana na Def Jam yo muri Amerika: Adekunle Gold yavuze

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:23/05/2024 7:22
0


Adekunle Almoruf Kosoko [Adekunle Gold/AG Baby] yagarutse ku gahigo Album aheruka gushyira hanze iherutse guca kuri spotify, uko yiyumva kuba umwe mu bagize Def Jam Recordings iri mu zikomeye ku Isi, anakomoza ku gikomeza gutuma umuziki wa Nigeria ukomeje gutera imbere.



Adekunle Gold utegerejwe na benshi ku wa 24 Gicurasi 2024 muri BK Arena, yamaze gusesekara i Kigali.

 Mu kiganiro n’itangazamakuru ku kibuga cy’indege i Kanombe, yagarutse ku buryo yifuzaga kongera kugaruka mu Rwanda ati”Nahoze nifuza kubona amahirwe yo kugaruka mu biruhuko ntafite akazi, kuryoherwa n’igihugu nkajya kuri Mont Kigali.”

Agaragaza ko ubwo aheruka byari byiza gusa cyari igihe gito yari akeneye icyumweru byibuze cyose nubwo atarakibona ariko yumva byibuze mu gihe gito yakongera kuryoherwa na Kigali.

Yagarutse ku buryo arimo gushaka gusobanukirwa neza umukino wa Basketball ati”Ndibuka mu minsi yashize narindi muri New York ndimo ndeba umukino, ndi mu gihe cyo gukurikirana nkasobanukirwa uyu mukino neza.”

Adekunle yavuze ko atari ubwa mbere agiye gutaramira mu mikino ya Baskeball ati”Bizaba ari ku nshuro ya 4 ndimo ndirimba mu mikino ya Basketball kandi buri gihe biba ari byiza aba ari ibyishimo.”

Agaruka ku kuba ari mu bakorana na Def Jam Recordings imaze imyaka 40 ifasha abahanzi ikaba iri mu zikomeye ku Isi ati”Ntewe ishimwe no kuba umwe mu bahanzi benshi bayigize kandi bahitamo abahanzi bakomeye newe.”

Ku birebana no kuba umuziki wa Nigeria ukomeje kuza imbere yagize ati”Icyo navuga nuko ahantu hose ibitangazamakuru bibigiramo uruhare rukomeye mu gusunika umuziki.”

Yagaragaje ariko  ko n’abanyagihugu batuye mu bindi bihugu bagira uruhare rukomeye mu gutuma abahanzi b’iwabo babasha kugera kure.

Kuri Nigeria bakaba bafite umugisha w’uko aba barizwa muri ibyo bice bose babyumva bikaniyongeraho urukundo berekwa n’abanyamahanga muri rusange.

Uyu mugabo kandi yavuze ko yishimira uko Album  aheruka  gushyira  hanze yakiriwe aho yamaze kugeza inshuro zirenga Miliyoni 100 yumviswe kuri spotify ibintu bigerwaho.

Yasezeranije abakunzi b’umziki ko azabaha igitaramo gikomeye ati”Ubwo mperuka nakoresheje imbaraga zo hejuru ariko kuri iyi nshuro bizaba byikubye kandi hari n’indirimbo nyinshi bizaba ari umunezero udasanzwe.”

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO NA AG BABY #ADEKUNLEGOLD

">

Adekunle Gold uri kubarizwa mu Rwanda yavuze ko imbaraga z'itangazamakuru, abanyagihugu batuye mu mpahanga biri mu bisunika umuziki cyaneYagaragaje ko ari iby'agaciro kuba ari umwe mu bagize Def Jam Recordings yo muri Amerika kuko ihitamo abashoboye







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND