RFL
Kigali

Aheruka gutigisa Kigali: Ubuzima bwa Adekunle Gold witezweho gutanga ibyishimo bisendereye muri BAL

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:22/05/2024 20:20
0


Adekunle Gold yongeye kugaruka gutaramira i Kigali aho yaherukaga gutamira kuri Canal Olympia mu gitaramo cyatigishije umurwa. Kuri iyi nshuro aje gususurutsa abazitabira imikino ya Basketball itangira kubera muri BK Arena mu minsi ya vuba.



Urutonde rw’abahanzi bazasusurutsa abazitabira imikino ya nyuma y’irushanwa rya BAL ruyobowe n’abahanzi barimo Adekunle Gold, The Ben, Chriss Eazy na Alyn Sano.

Tugiye kubagezaho ubuzima bwa Adekunle Gold uheruka gutigisa Kigali mu gitaramo yakoreye mu Rwanda muri 2021 kitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye, kikaba cyarabereye kuri Canal Olympia.

Adekunle Almoruf Kosoko [Adekunle Gold/AG Baby] wabonye izuba kuwa 28 Mutarama 1987, ari mu bahanzi bihagazeho mu njyana ya Afrobeat mu baturuka muri Nigeria.

Afitanye amasezerano n'imwe mu nzu zikomeye ku isi mu zireberera inyungu z’abahanzi ya Def Jam Recording. Yamamaye cyane muri 2015 nyuma y'uko asohoye indirimbo yise ‘Sade’.

Icyo gihe yahise atangira gukorana na YBNL Nation, inzu ireberera inyungu z’abahanzi ya Olamide, anashyira hanze Album yise ‘Gold’.

Iyi Album yarishimiwe cyane ndetse iza imbere mu zakunzwe icyo gihe kuri Billboard World.

Yakunze umuziki kuva mu buto, aza kwandika indirimbo ye ya mbere afite imyaka yonyine 15. Muri 2014 ni bwo yatangiye kwikorera nyuma yo gutandukana n’itsinda yaririmbagamo.

Muri ibyo bihe baje kumwita Umwami wa Photoshop nyuma yuko ashyize hanze iyo yari yakoze by'ibihimbano ahoberana na Tiwa Savage.

Muri 2015 yasohoye Album yise Gold yari igizwe n’indirimbo 16 zagizwemo uruhare na Pheelz, Masterkraft, B Banks, Sleekamo, Oscar na Seyikeyz.

Muri 2020 yaje gushyira hanze Album yise ‘Afro Pop Vol’ yagiye hanze kuwa 21 Kanama 2020.

Mu 2022 yashyize hanze indi yise ‘Catch Me If You Can’ igizwe n’indirimbo 14, ikaba yarumvikanyeho abahanzi nka Davido, Stefflon Don n’abandi.

Amaze umwaka urenga akorana na Def Jam Recording imwe mu nzu zireberera inyungu z’abahanzi zibarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Muri Mutarama 2019 ni bwo yashakanye na Simi bari bamaze imyaka 5 bakundana, muri Gicurasi 2019 babyarana umwana w’umukobwa.

Zimwe muri Album yakoze harimo Gold (2016), About 30 (2018), Afro Pop Vol 1 (2020), Catch Me If You Can (2022), Tequila Ever After (2023).

Indirimbo zo amaze kugira nyinshi zakunzwe, ariko twibanze ku zo yakoranye n’abandi twavuga No Forget yakoranye na Simi muri 2016, Only Girl yakoranye na Moelogo muri 2017, Jore na Kizz Daniel, AG Baby na Nailah Blackman yaba 2020, High na Davido, Party No Dey Stop na Zinoleesky. Afitanye umwana w'umukobwa na Simi bamaze igihe kirekire bari mu rukundo ndetse baniyemeje kubana Adekunle ari mu bahanzi bihagazeho bakora injyana ya Afrobeat mu bo isi ifite noneUbwo aheruka mu Rwanda yakoze igitaramo gikomeye cyabereye kuri Canal Olympia






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND