RFL
Kigali

Mc Tessy na Blandy batangije ´This and That’ banakomoza ku gufasha abakobwa babyariye iwabo

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:7/05/2024 9:20
0


Mc Tessy na Blandy basanzwe ari abanyamakuru b’imyidagaduro, batangije Podcast bise THIS AND THAT, banakomoza ku gufasha abakobwa babyariye iwabo.



Posdcast batangije ni umushinga munini ukubiyemo ibintu bitandukanye birimo n’ibyo aba bakobwa bagiye bashyira mu bikorwa bahereye kuri Podcast. Mu mboni z’abamaze gukurikirana no kureba ibiganiro by'aba bakobwa, berekana ko aba bakobwa baba abarimu beza binyuze muri iyi Podcast.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Mc Tessy yavuze ko abantu bashonje bahishiwe kuko bamaze kubona Project imwe muri Project nyinshi bagiye kubaha. Ati "This and That ni Pod cast ikubiyemo topics zitandukanye zivuga ku buzima busanzwe tubamo mu buzima bwa buri munsi. Ikindi this and that ni company irimo team yaba Mc Tessy & Blandy".

Abajijwe niba harimo ibindi bikorwa, Tessy yagize ati "This and that ni project nini harimo n’ibikorwa byo gufasha abakobwa babyariye iwabo, hosting events, podcast ariko ibyo twatangiye ni podcast."

Kugeza ubu kuri Shene yabo ya This and That, hamaze kujyaho ibiganiro 4 ariko bakaba bateganya no kuzajya babinyuza n'ahandi hatandukanye mu buryo bw'amajwi.


Mc Tessy umwe mu bagize This and That


Blandy umwe mu bagize This and That


Kanda hano urebe ikiganiro cyabo giheruka 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND