Kimwe n’ahandi hose ku Isi, mu Rwanda naho hari abasore bakomeje kunyeganyeza imbuga nkoranyambaga bitewe n’ibikorwa runaka bagenda bakora bigatuma bagarukwaho cyane mu myidagaduro.
Ni kenshi hakunze gukorwa
intonde zigaragaza abakobwa bagezweho cyangwa ibihugu bifite abakobwa beza
kurusha ibindi, gusa ni gacye cyane uzabona hari urutonde rugaragaza abasore
beza kurusha abandi cyangwa abagezweho mu gihe runaka.
Uyu munsi rero,
InyaRwanda yagukusanyirije bamwe mu basore bagezweho muri iki gihe mu
myidagaduro nyarwanda nubwo hatirengagijwe ko hari n’abandi benshi bakomeje
kugarukwaho.
1.
DC Clement
Umunyamakuru Niyigaba
Clement wamenyekanye nka DC Clement ni umwe mu basore bakomeje kugarukwaho cyane
mu myidagaduro yo mu Rwanda, nyuma y’uko yambitse impeta y’urukundo
‘Fiançailles’ umukobwa witwa Manzi Aliane witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda
2022 ariko ntabashe gukomeza.
DC Clement asanzwe ari
umunyamakuru wa Isibo FM aho akora mu kiganiro 'Isibo Radar'. Yamenyekanye
cyane ubwo yakoreraga Isibo TV, ariko yanakoreye ibindi bitangazamakuru birimo
Umuryango.rw ndetse na City Radio.
2.
Element
Producer akaba n’umuhanzi
Robinson Fred Mugisha [Element] agezweho ndetse akomeje kuba ingingo nyamukuru ku
mbuga nkoranyambaga ndetse no mu bitangazamakuru bitandukanye, cyane cyane nyuma
y’uko bitangiye guhwihwiswa ko uyu musore yaba yamaze gutandukana na 1:55AM.
3. Kimenyi Tito
Umunyarwenya Kimenyi Tito w’imyaka 24 y’amavuko umenyerewe
ku mbuga nkoranyambaga byumwihariko kuri TikTok mu mashusho magufi ashyiraho
asekeje, nawe ari mu basore bagezweho kubera ibi bikorwa bye ndetse no kuba
yarahuje imbaraga na Judy nawe uri mu bakobwa bagezweho muri iki gihe.
4.
Zaba Missedcall
Icyamamare muri Sinema
nyarwanda, Niyonkuru Clinton wamamaye nka Zaba Missed Call, ari mu basore bakomeje
kugarukwaho cyane mu Isi y’imyidagaduro ahanini kubera iby’urukundo rwe na
Nkusi Lynda uzwi Lynda Priya wamenyekanye cyane ubwo yitabiraga Miss Rwanda mu
2021.
5.
Fally Merci
Umunyarwenya Ndaruhutse
Fally Merci watangiye uyu mwuga mu 2017, yatangiye kuvugwa cyane nyuma y’uko
atangije ibitaramo bya Gen-Z Comedy Show, byaje ari nk’irerero ry’abanyarwenya
bakiri bato, dore ko abagerega ku rwego rwisumbuye bahitaga berekeza muri Seka
Live yabaga buri kwezi itegurwa na Arthur Nkusi.
6. Mistaek
Bahizi Zitoni Eddy Nest, wamenyekanye nka Mistaek, ni
umusore wakunzwe ku ndirimbo yise ‘Kucyaro’ yashyize hanze mu 2022 n’amashusho
yayo.
Mistaek wakuriye mu muryango w’abanyempano b’umuziki
bigatuma nawe akura awukunda ku buryo yagiye kongera ubumenyi bwawo ku ishuri
rya muzika riherereye i Muhanga, agezweho muri iki gihe.
7.
Zeo Trap
Umuraperi Byiringiro
Francois, wamenyekanye nka Zeo Trap uri mu bahanzwe amaso mu njyana y’umujinya
[HipHop] mu Rwanda, kuva uyu mwaka watangira yagiye agarukwaho kenshi
bitewe n’amakimbirane yagiye avugwamo na Hollix n’ibindi.
8.
Jojo Breezy
Jojo Breezy winjiye mu
mwuga wo kubyina mu 2017, ari mu basore bagezweho i Kigali mu myidagaduro kuko
akomeje kwigaragaza cyane muri iki gisata haba mu ndirimbo agaragaramo z’abahanzi
batandukanye ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.
9.
Franck Axel Nyabagabo
Franck Axel ni gafotozi
kabuhariwe ubimazemo igihe ndetse uyu musore amafoto ye akaba yirahirwa
n’abatari bake, bitewe n’igikoresho yakoresheje ndetse n’uburyo yayafashemo.
10.
Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson
Nshobozwabyosenumukiza
Jean Jacques Wilson ari mu bakinnyi bakomeye u Rwanda rufite mu mukino wa
Basketball. Uduhigo yagiye aca muri mikino itandukanye nka BAL, twagiye dutuma agarukwaho cyane no myidagaduro.
TANGA IGITECYEREZO