Kigali

Abanyamahanga 100 bari bagiye mu bukerarugendo baheze muri Kenya kubera imyuzure

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:2/05/2024 15:25
0


Abayobozi bitandukanye bakomeje gufata mu mugongo Igihugu cya Kenya bihanganisha Abanyakenya kubera ibiza byahitanye abarenga 180, mu gihe bivugwa ko Abanyamahanga bari bagiye mu bukerarugendo 100 baheze muri iki gihugu



Ibiro  bya Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika ku wa Gatatu, byatangaje ko Amerika yifatanyije n’igihugu cya Kenya gihanganye n’ingaruka z’imyuzure n’inkangu byahitanye abantu barenga 180 .

Umuvugizi w'ibiro by'Umukuru w'Igihugu muri  Amerika, Karine Jean-Pierre, yabwiye abanyamakuru ko Amerika izatanga ubufasha bwo kugoboka abahuye n’aka kaga ibinyujije mu kigo cyayo gishinzwe iterambere.

Papa Fransisiko nawe ejo ku wa gatatu yavugiye i Vatikani ko yiyegereje mu buryo bw’umwuka kandi yifatanyije n’abaturage ba Kenya kubera ako kaga bahuye na ko.

Kuva mu kwezi kwa Gatatu iki gihugu kirabarura abaturage 181 bahitanywe n’ibi biza mu gihe ababarirwa mu magana byabakuye mu ngo zabo nk'uko bitangaszwa n’inzego z’ubutegetsi na Croix Rouge.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa byatangaje ko hari ba mukerarugendo bagera ku 100 bari muri parike ya Maasai Mara iherereye mu burasirazuba bushyira amajyepfo y’igihugu babuze uko bahava kubera imyuzure

Ibi biza kandi byahitanye babarirwa muri mirongo muri Tanzaniya no mu Burundi. Ibi biza kandi byasenye ibikorwa remezo birimo imihanda, ibiraro inzira ya gari ya moshi amazu n’ibindi.

Abakozi b’inzego za gisirikare bari kumwe n’imbwa kabuhariwe mu kwinukiriza no gushaka ibyo bazitumye guhiga bakomeje guhiga ababuriwe irengero.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND