Kigali

Gahini: Umwarimu n'umwana w'imyaka ibiri barohamye mu mazi barapfa

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:2/05/2024 9:36
0


Mu Murenge Gahini haravugwa urupfu rw'umwana w'imyaka ibiri n'umwarimu wigishaga mu ishuri ryigisha imyuga n'ubumenyi Ngiro bombi barohamye mu mazi.



Ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki ya 1 Gicurasi 2024, umwarimu ufite imyaka 26 wigishaga ku ishuri ryigisha imyuga n'ubumenyi mu karere ka Kayonza yaguye mu mazi arimo koga apfiramo mu gihe mu masaha ya Saa saba kandi mu Murenge wa Gahini umwana w'imyaka ibiri yaguye mu cyobo gifata amazi nawe arapfa .


Amakuru avuga ko uwo mwarimu wigishaga mu ishuri ryigisha imyuga n'ubumenyi Ngiro riherereye mu Murenge wa Mukarange witwa Muyanja Ashraf Kiiza   yajyanye n'inshuti bari basohokeye ahitwa kuri Jambo Beach mu Murenge wa Gahini ariko akagwa mu mazi y'ikiyaga cya Muhazi yarimo kugamo .

Amakuru avuga ko byabaye mu masaha Saa kumi n'imwe za nimugoroba.Akimara kugwamo hatangiye ibikorwa byo kumushakisha ariko bwira umurambo we utaraboneka nk'uko twabitangarijwe na bamwe mu bahageze .

Andi makuru kandi avuga mu masaha ya saa Saba z'amanywa ku wa Gatatu, mu Mudugudu wa Nyamiyaga, Akagari ka Gahini mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza hari umwana w'imyaka ibiri waguye mu cyobo gifata amazi ndetse bamurohoramo agihumeka ariko bamugejeje ku bitaro bya Gahini ahita apfa .

Bivugwa ko nyina w’uyu mwana yari yavuye mu karere ka Musanze ajya gusura mubyara we utuye aha uwo mwana yagwiriye mu cyobo cyacukuriwe gufata amazi ava ku nzu .

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba SP Hamdun Twizeyimana yemeje ko abo bombi bapfuye nyuma yo kurohama mu mazi ahantu hatandukanye no mu buryo butandukanye .

SP Twizeyimana yakomeje avuga ko ibikorwa byo gushakisha uwo mwarimu warohamye arimo koga bikomeza kuri uyu wa kane tariki 2 Gicurasi 2023.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND