RFL
Kigali

Bagira umujinya hafi! Igisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Moses

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:2/05/2024 8:01
0


Buri mubyeyi wese iyo abyaye umwana aba yifuza kumwita izina ryiza, rigezweho kandi rifite igisobanuro cyiza bitewe n’ibyo amwifuriza mu buzima.



Moses ni izina rihabwa umwana w’umuhungu rifite inkomoko mu Giheburayo ku izina Mosheh rikaba risobanura ’Umuhungu’ uretse ko hari n’aho risobanura 'uwakuwe mu mazi.'

Bimwe mu biranga ba Moses

Moses ni umuhanga, azi gufata ibyemezo kandi ahora ashakisha uko yakwiga ibintu bishya ngo yunguke ubumenyi.

Moses ni umuntu ukora ibintu byose ashingiye ku buhanga n’ibintu bisobanutse cyangwa bifatika yasobanurira n’undi wese akumva impamvu zabyo.

Ibyo bituma na we abaza ibibazo byinshi ndetse agakunda gusaba ibisobanuro ku kintu cyose umusabye gukora.

Akunda gutembera no gukora ubushakashatsi n’ubuvumbuzi, ibyo bigatuma amara umwanya munini ari wenyine.

Ni umuntu ugira ibanga kandi uhitamo ikintu gikomeye kizatuma yubaka izina akaba ari cyo akora.

Ni umuntu uzi gushakisha udushya, azi gukunda, yita ku bantu ku buryo atapfa kukwirengagiza kandi akunda umuziki.

Ntabwo akunda ibintu byo gukorera ku gahato cyangwa gukora hari umuntu umuhagaze hejuru, arikoresha ntakunda umuntu umutegeka.

Yishimira impano ze no kuzikuza kandi aba ashaka kugera ahantu kure hashoboka.

Ni umuntu ugira umujinya hafi udakunda ibintu bimuvangavanga nubwo adakunda kurakara. Ni ukuvuga ko iyo yarakaye icyaba cyiza ari ukumuhunga.

Nubwo ari umuhanga, Moses biramugora kwisobanura bitewe n'uko asa n’udashabutse, aba ashaka ko ibikorwa bye byivugira kurusha amagambo yavuga.

Mu bantu b'ibyamamare biswe iri zina harimo umunyamideli w'umunyarwanda Moses Turahirwa, umuhanzi Moses Nakintije Ssekibogo wamenyekanye nka Mowzey Radio witabye Imana mu 2018, abakinnyi ba Basketball Moses Malone witabye Imana hamwe na Moses Brown, umuhanzi Moses Peterson, umuraperi Moses Stone, uwahoze ari umunyapolitiki Moses Alexander witabye Imana n'abandi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND