RFL
Kigali

StarTimes: Inzira yawe ku myidagaduro itandukanye kandi ihendutse

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:16/05/2024 18:01
0


StarTimes iri guhindura televiziyo yawe iyihuza n'ibyo ukeneye kugira ngo widagadure. Tubafitiye filime ziri mu ndimi zitandukanye, zirimo Icyongereza, Igifaransa, Ikinyarwanda ndetse n'Igiswahili, ibi bigafasha buri wese kuba afite aho yisanga.



StarTimes ikugezaho filime z'iri mu ndimi zitandukanye. Waba ukunda filime z'urukundo, izisekeje, cyangwa izirimo imirwano, izo zose uzisanga kuri StarTimes.

StarTimes kandi itanga uburyo bworoshye bwo kugura ifatabuguzi bukwemerera guhitamo hagati y’icyumweru cyangwa ukwezi buhura n'amafaranga yawe ubundi ukareba ibyo ukunda.


Nsobeddwa S2: Nyuma yo gutandukana n’umugore we wa mbere, yongeye gushaka, bituma habaho amakimbirane hagati y’abakobwa be na Mukase. Iyi filime iri mu Kinyarwanda, ikaba inyura kuri Ganza TV guhera kuwa mbere kugeza kuwa gatanu Saa 18h30.

Bad Romeo: Iyi filime yo muri Thailand ivuga ku nkuru y'urukundo rugongana n'inzangano mu gihe umukobwa w'umukire ajya mu rukundo n'umuhungu ukanika imodoka. Iyi filime iri mu rurimi rw'icyongereza ikaba inyura kuri ST Novela E Plus, saa 21h30.


Iron Heart: Iyi filime igaruka kuri Apollo Adelantar, umukozi utazwi, wagiye mu butumwa buteye inkeke bwo gusenya ikigo cy’ubugizi bwa nabi cyitwa Altare, ariko aza gusanga abagambanyi mu bo yizeraga. Reba ibice bishya Saa 19h50 kuri ST Novela E Plus, mu rurimi rw'icyongereza.

Monsieur Mauvais: Nyuma yo kubaho ubuzima bw'ubugambanyi, inzozi za Ezgi wari wizeye kubana n'umusore yakunze zirangirika. Ariko iyo ahuye na Ozgur w’umuhehesi, ahazaza he n'ababyeyi be babyivangamo bigatuma ibintu bigenda neza. Iyi filime y'urukundo iri mu rurimi rw'Igifaransa inyura kuri Novela F Plus, saa 19h30.


Ibi kandi byiyongera no ku zindi filime zirangira zinyura kuri Movie Plus na AMC Movies. Hamwe na filme zacu, Umunezero wawe urizewe.

Komeza ube kuri StarTimes ukoreshe Application ya StarTimes ON ubundi wishimire ibyo ukunda igihe icyo ari cyo cyose, aho uri hose. Ukeneye ibisobanuro birambuye kubyerekeye porogaramu zacu no kugura ifatabuguzi, sura imbuga nkoranyambaga zacu arizo “StarTimesRwanda_” cyangwa uduhamagare kuri 0788156600.

Gendana n’imyidagaduro igezweho hamwe na StarTimes!






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND