RFL
Kigali

Ntibihangana! Igisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Pascaline

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:15/05/2024 12:07
0


Ubusanzwe izina Pascaline rikunze guhabwa abana b’abakobwa baba bavutse kuri Pasika, gusa hari n'aho usanga rihabwa abavutse ku yindi minsi bitewe n'ibyifuzo by'ababyeyi ku bana babo.



Pascaline ni izina rihabwa umwana w’umukobwa, iyo ari umuhungu bamwita Pascal. Ni izina risobanura 'kwambuka,' rikaba rifite inkomoko mu rurimi rw’Igiheburayo kuko Pasika ari umunsi aba Isiraheli bizihizaga bibuka uburyo Imana yabakuye mu Misiri (Egiputa) ikabambutsa inyanja itukura.

Bimwe mu biranga ba Pascaline:

Pascaline ni umukobwa w’umunyamwete, si umunebwe, aribwiriza, aharanira gutera imbere kandi azi no kubiharanira.

Ni umuntu uzi gutegeka no kuyobora abandi akumva umurongo arimo n’abandi bawugenderamo.

Aba ashaka kuba uwa mbere mu byo akora ndetse no kwigarurira imitima ya benshi binyuze mu bikorwa bye.

Ubucuruzi n’ubukomisiyoneri buramuhira, bigatuma aba umuntu wifashije kandi kubera gukora cyane ashobora kwibagirwa ibyo kwiyitaho.

Ni umuntu utazi kwihangana, utajya ategereza ndetse ikindi kibazo cye ni uko arakara vuba.

Arihuta mu gushyira mu bikorwa, Pascaline twavuga ko ari wa muntu utajya azuyaza mu mikorere.

Azi kugira ibanga ku bintu bye ariko iby’abandi akabyasasa n’iyo akiri umwana usanga avuga inkuru z’abandi kurenza ize.

Akunda ibintu, iyo agize icyo akubonana ntiwamucika, nubwo asabana hari n’igihe aba ashaka kuba yaba ari wenyine atuje.

Pascaline ntiyapfa kukwereka amarangamtima ye gusa icyo agutekerezaho aragikora.

Mu bantu b’ibyamamare nyarwanda bitwa izina ‘Pascaline,’ harimo Umuhoza Pascaline witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu 2022, umukinnyi wa filime Ingabire Pascaline wamamaye nka Samantha cyangwa Teta muri filime zitandukanye n’abandi.

Ni mu gihe hanze y’u Rwanda ba Pascaline bamamaye harimo imfura y’uwahoze ari Perezida Omar Bongo wa Gabon, Pascaline Bongo Odimba, umukinnyi wa filime w’icyamamare muri Ghana Pascaline Edwards n’abandi.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND