Ubusanzwe izina Pascaline rikunze guhabwa abana b’abakobwa baba bavutse kuri Pasika, gusa hari n'aho usanga rihabwa abavutse ku yindi minsi bitewe n'ibyifuzo by'ababyeyi ku bana babo.
Pascaline ni izina
rihabwa umwana w’umukobwa, iyo ari umuhungu bamwita Pascal. Ni izina risobanura 'kwambuka,' rikaba rifite inkomoko mu rurimi rw’Igiheburayo kuko Pasika ari umunsi aba Isiraheli
bizihizaga bibuka uburyo Imana yabakuye mu Misiri (Egiputa) ikabambutsa inyanja
itukura.
Bimwe mu biranga ba
Pascaline:
Pascaline ni umukobwa
w’umunyamwete, si umunebwe, aribwiriza, aharanira gutera imbere kandi azi no
kubiharanira.
Ni umuntu uzi gutegeka no
kuyobora abandi akumva umurongo arimo n’abandi bawugenderamo.
Aba ashaka kuba uwa mbere
mu byo akora ndetse no kwigarurira imitima ya benshi binyuze mu bikorwa bye.
Ubucuruzi
n’ubukomisiyoneri buramuhira, bigatuma aba umuntu wifashije kandi kubera gukora
cyane ashobora kwibagirwa ibyo kwiyitaho.
Ni umuntu utazi
kwihangana, utajya ategereza ndetse ikindi kibazo cye ni uko arakara vuba.
Arihuta mu gushyira mu
bikorwa, Pascaline twavuga ko ari wa muntu utajya azuyaza mu mikorere.
Azi kugira ibanga ku
bintu bye ariko iby’abandi akabyasasa n’iyo akiri umwana usanga avuga inkuru
z’abandi kurenza ize.
Akunda ibintu, iyo agize
icyo akubonana ntiwamucika, nubwo asabana hari n’igihe aba ashaka kuba yaba ari
wenyine atuje.
Pascaline ntiyapfa
kukwereka amarangamtima ye gusa icyo agutekerezaho aragikora.
Mu bantu b’ibyamamare
nyarwanda bitwa izina ‘Pascaline,’ harimo Umuhoza Pascaline witabiriye
irushanwa rya Miss Rwanda mu 2022, umukinnyi wa filime Ingabire Pascaline
wamamaye nka Samantha cyangwa Teta muri filime zitandukanye n’abandi.
Ni mu gihe hanze y’u
Rwanda ba Pascaline bamamaye harimo imfura y’uwahoze ari Perezida Omar Bongo wa
Gabon, Pascaline Bongo Odimba, umukinnyi wa filime w’icyamamare muri Ghana
Pascaline Edwards n’abandi.
TANGA IGITECYEREZO