Kimwe n'uko buri gihugu gifite umwihariko w’amazina agezweho ari guhabwa abana bari kuvuka muri iki gihe, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ho amazina Liam ku bahungu na Olivia ku bakobwa arayoboye nk'uko bitangazwa na CNN.
Liam ni izina rihabwa
umwana w’umuhungu rikomoka ku mpine y’izina William/Uilliam ryo mu rurimi rw’ikinya-Irilande,
rikaba risobanura indwanyi ihamye cyangwa se umurinzi.
Muri Bibiliya Yera, Liam
afite ubusobanuro butandukanye, aho iri zina mu Giheburayo risobanura ubwoko
bwanjye. Aburahamu yarikoresheje avuga ko afite ishyanga ayoboye.
Iri zina riri mu mazina afite inkomoko muri Irilande yakunzwe kandi agasakara vuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu ntangiriro za 2000 kugeza ubu.
Nko mu 2014, izina Liam
ryaje ku mwanya wa kabiri rikomeza kuyobora kugeza rije ku mwanya wa mbere mu
2017. Kuva icyo gihe, abana benshi bavukaga muri Amerika bakomeje guhabwa iri
zina, riza no kurenga imbibi rikwirakwira no mu bihugu birimo u Budage,
Espagne, Suwede, u Bubiligi, n’u Busuwisi.
Bimwe mu biranga ba Liam:
Liam umuhungu ukomeye
kandi wiyizera cyane wifitemo imico ya kiyobozi.
Liam akunda gusohoka
cyane no gukabya mu buzima busanzwe. Akunda ubuzima bw’ibirori (kuryoshya) no
kwitabwaho cyane.
Yuzuye imbaraga n’ishyaka,
kandi yishimira kuba hafi y’abandi bantu.
Liam kandi ni umuntu uba
uzwiho cyane kugira ubutabera no gukunda ibintu biciye mu mucyo. Aho ari hose arwanira
kugera ku cyo yizera kandi agaharanira uburenganzira bw’abandi.
Akunda gutera urwenya no
gusetsa abantu, bigatuma abantu bose bamukikije bumva bamerewe neza kandi
batuje.
Ba Liam kandi, ni abizerwa
bidasanzwe kandi bitangira inshuti n’imiryango yabo. Bakunda guhora iteka hafi
y’abo bakunda kandi bagakora igishoboka cyose kugira ngo babafashe mu gihe
babiyambaje.
Iyo bari mu kazi, bagashyiraho
umutima wabo wose bagakora cyane kugira ngo bagere ku ntego zabo. Bagira imitima
ikomeye, kandi bariyemeza ku buryo badatinya na rimwe gufata inshingano zo
kugerageza ibintu bishya bishobora no kubagiraho ingaruka zikomeye.
Kuba ubwenge n’umutima
bya ba Liam bihora ku bucuruzi cyangwa ibintu byose bibinjiriza amafaranga,
usanga rimwe na rimwe batiyitaho cyangwa ngo babe bagira ubuzima bwabo ibanga.
Bashobora gufata ikintu
cyateshejwe agaciro ndetse kigaragara nk’aho ntacyo kikimaze bo bakakibyaza
umusaro ukomeye. Ibi bijyana n’ubushobozi bafite bwo kureba umuntu bakamenya
niba hari icyo yashobora cyangwa nta musaruro yatanga.
Mu bantu b’ibyamamare ku
isi bitwa iri zina harimo umuririmbyi w’Umwongereza Liam Gallagher, umukinnyi
wa filime wo muri Irilande Liam Neeson, umukinnyi wa filime wo muri Australia Liam
Hemsworth murumuna wa Chris Hemsworth, umuhanzi wo mu Bwongereza Liam Payne wahoze
no mu itsinda rya One Direction n’abandi benshi.
Ni mu gihe izina ‘Olivia’
rigezweho cyane mu guhabwa abana b’abakobwa bari kuvuka muri Amerika n’ahandi
ku isi, rkomoka mu rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura ‘Igiti cya Elayo.’
Kwamamara cyane kw’iri zina,
ribikesha cyane umwanditsi William Shakespeare warikoresheje bwa mbere mu
buvanganzo bwe mu rwenya yise "Twelfth Night." Mu bihugu byinshi,
igiti cy’umwelayo gifatwa nk’ikimenyetso cy’amahoro, ubwiza n’ubwenge, ku buryo
hari abizera ko iyi mico ishobora kuranga abana bahabwa iri zina ndetse ikagena
n’uko bafatwa muri sosiyete batuyemo.
Izina Olivia rimaze
imyaka myinshi riza imbere ku rutonde rw’amazina akunzwe cyane, aho ryazaga mu
mazina icumi ya mbere agezweho mu bihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza.
Dore bimwe mu biranga ba
Olivia:
Ba Olivia bakunze
kugenzura ibintu byose babonye bigatuma bagira ibitekerezo byagutse cyane.
Bagira ubushake bwinshi
bwo gukora ibyo biyemeje, kandi ntibakunda kwivanga mu buzima bw’abandi kuko
bakunda ibintu by’umwimerere.
Mu miterere yabo, kimwe
na ba Liam nabo bifitemo imico y’ubuyobozi, bakagira ubushobozi bwo guhanga
udushya, guhangana n’ibibazo ndetse n’amarangamutima.
Ba Olivia ni abahanzi mu
maraso kandi ntibigarukira ku guhanga ibihangano gusa, ahubwo ubuhanzi bwabo
bugera no mu buryo baganira n’abantu babakikije. Muri bo, bifitemo ubushobozi
bwo gukemura ibibazo mu buryo bwiza bitewe n’imitekerereze yabo yihariye.
Mu bantu b’ibyamamare bahawe iri zina harimo umukinnyi wa filime w’umunyamerika Olivia Wilde, umunyamideli Olivia Palermo, umukinnyi wa filime akaba n’umuhanzikazi Olivia Rodrigo, umukinnyi wa filime Olivia Williams n’abandi.
TANGA IGITECYEREZO