Abaraperi bakuranye nk’impanga mu muziki, Hagenimana Jean Paul [Bushali] na Muheto Bertrand [B-Threy] ndetse na Producer w’abo Ngabonziza Dominique uzwi nka Dr Nganji, berekeje mu Mujyi wa Lille mu gihugu cy’u Bufaransa, aho bazakorera ibitaramo bisunze ibihangano byabo byubakiye ku mudiho wa Kinyatrap.
Bahagurutse
ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu ijoro ryo kuri uyu wa
Kane tariki 16 Gicurasi 2024, aho mu babaherekeje harimo n’abafasha babo.
Ni ubwa
mbere aba bahanzi bombi bagiye gutaramira mu Bufaransa. Ariko baciye ibintu mu
bitaramo binyuranye bagiye bagaragaramo mu Rwanda birimo nka Iwacu Muzika
Festival, ibya sosiyete zinyuranye, ibyabo bwite n’ibindi binyuranye.
Indirimbo
zabo zatumye hari ababafata nk’abahanganye, ariko bagiye bagaragaza ko
gukurira muri Label ya Green Ferry Music byaguye imbago z’umuziki w’abo.
Mu mashusho, urubuga rwa Pan Africa rwashyize hanze mu minsi ishize, bavuze ko Bushali na B-Threy bahihibikaniye Kinyatrap, ariko ko byabasabye gushyira imbaraga hanzwe.
Ati “Turi ababyeyi! Dufata umwanzuro wo kubikorera kugirango bigere
ahantu bigera. Urumva iyo umwe akoze ikintu ntabwo bingana n’uko abantu bose
bakora ikintu.”
Ku wa 18
Gicurasi 2024, Bushali, B-Threy ndetse na Dr Nganji bazakora igitaramo gikomeye
cyubakiye ku njyana ya ‘Kinyatrap’ kizabera ahitwa Theatre Chailot.
Ni mu gihe,
ku wa 24 Gicurasi, aba bahanzi bombi bazahurira mu iserukiramuco ‘Africa Fest’
rizabera mu Mujyi wa Lille mu Bufaransa. Hazaririmba Bushali, B-Threy ndetse na
Dr Nganji.
Ku wa 25
Gicurasi 2024, aba bahanzi bombi bazaririmba mu iserukiramuco rizwi nka ‘Nyege
Nyege’ risanzwe rinabera mu gihugu cya Uganda mu Mujyi wa Kampala.
Ibi bitaramo
bizasozwa n’ibyo bazakora ku wa 31 Gicurasi kugeza ku wa 1 Kamena 2024 bizabera
ahitwa ‘Because Music’, aho bazanakorera bimwe mu bihangano by’abo. Bushali na
B-Threy bakoranye indirimbo 'Nituebue' yamamaye mu buryo bukomeye bahuriyemo na
Slum Drip, iri kuri Album 'ku Gasima'.
Bombi
bahahuriye mu ndirimbo 'Amabara' bakoranye na Marina ndetse na Alyn Sano.
Banaririmbye mu ndirimbo 'Blessed' ya Wamunigga yaririmbyemo Bull Dogg, Bruce
The 1St, Papa Cyangwe, Fireman na Jay Pac.
Dr Nganji
bajyanye mu Bufaransa yanabahurije mu ndirimbo bise 'Kanyabunyobwa' imaze
umwaka isohotse.
Mu Mujyi wa
Lille aho Bushali na B-Threy bazataramira, ni Umurwa Mukuru w’Akarere ka
Hauts-de-Frnce mu Majyaruguru y’u Bufarana, hafi y’Umupaka n’u Bubiligi. Ni
Umujyi w’umuco na Kaminuza nyinshi utuwe n’abantu benshi muri iki gihe. Wahoze
ari umurwa w’abacuruzi bakomeye mu Bufaransa.
Uyu Mujyi
uteretse ku buso bwa 34.8 km2, aho utuwe n’abantu 1,085,000 ushingiye ku mibare
itangazwa mu mezi ya mbere y’uyu mwaka. Mu 2023, uyu Mujyi wari utuwe n’abantu
1,079,000 bigaragaza izamuka rya 0.56% ugereranyije n’umwaka wa 2024.
Ibyo wamenya kuri Théâtre National de Chaillot, aho Bushali, Dr.
Nganji na B-Threy bazataramira
Théâtre
National de Chaillot aho bazamurikira urugendo rwa Kinyatrap, ni hamwe mu hantu
hasanzwe hazwi cyane herekanirwaga ikinamico kuva mu kinyejana cya 16 (mu
1937).
Ni inyubako
iherereye hafi y’Umunara wa Eiffel mu Busitani bwa Trocadéro. Théâtre de
Chaillot ifatwa nk’ahantu hanini habera ibitaramo bikomeye mu Mujyi wa Paris.
Iyi nyubako
yubatswe hagati ya 1934 na 1937 n'abavandimwe Jean na Édouard Niermans mu
imurikagurisha ryabereye mu Mujyi wa Paris mu 1937, yubatse ahahoze hitwa
Ingoro ya Trocadéro, ubwayo ni inyubako nini yubatswe mu imurikagurisha ry’isi
rya Paris ryo mu 1878.
Herekaniwe
amakinamico akomeye arimo aya Valentine Fabre na John Perrottet. Banafite
ishuri ry’ikinamico hamwe n’ahantu habera amakinamico.
Hari igice
cy’iyi nyubako cyitiriwe ‘Jean Vilar’ cyakira abantu 250, hari kandi ‘Salle
Gémier’ ifite imyanya 420, na Studio y’imyanya 80 yeguriwe ku bikorwa bito.
Mu 2007,
nibwo Minisiteri y’Umuco y’u Bufaransa iyobowe na Christine Albanel yasabye
ubuyobozi bwa ‘Théâtre national de Chaillot’ guteza imbere imbyino zigezweho,
cyane cyane umurimo w’abakorikori b’Abafaransa.
Kuva icyo
gihe iyi nyubako yatangiye kwerekana imbyino mpuzamahanga ku rwego mpuzamahanga
ku Isi , amakinamico, umuziki ndetse n’ubuhanzi bugaragara - kuba
"ikinamico yakira ibihangano mu buryo butandukanye".
Hahora habera ibirori by’amasosiyete mpuzamahanga y’imbyino nka Forsythe Company, Royal Ballet yo muri Suède hamwe n’ingabo za Irlande Colin Dunne.
Abaraperi bakuranye nk'impanga, Bushali na B-Threy berekeje mu Bufaransa ku nshuro yabo ya mbere
Ku nshuro ye ya mbere, umuraperi
Bushali agiye gutaramira mu gihugu cy'u Bufaransa- Ku kibuga cy'indege yaherekejwe n'umugore we n'umwana
Nyuma y'uko aherutse gushyira hanze Extended Play (EP), B-Threy yerekeje mu Bufaransa- Ku kibuga cy'indege yaherekejwe n'umugore we n'umwana
Dr Ngaji
uherutse gushyira hanze Album ya kane yise 'Kinyarwanda' yerekeje mu
Bufaransa
TANGA IGITECYEREZO